Abagore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma
Niba mu minsi yanyu yo kuba mwakoramo urukundo umugabo wawe atakwikoza ndetse akaba yakwitaruye cyane mu buriri ndetse ukagenda ubona n’utundi tumenyetso tugiye kuvuga, uzamenye ko umugabo wawe aguca inyuma.
Mu buzima busanzwe abantu bose bashakanye bazi ijambo bita ‘ukwezi kwa buki’ kuko iki ni cyo gihe buri wese aba akora uko ashoboye kugira ngo anezeze mugenzi we gusa nanone hari igihe ingeso yanga.
Umushakashatsi Brandon McDaniel wo muri kaminuza ya Illinois avuga ko akenshi abagabo ari bo bakunda guhemukira abagore babo. Niba ukeka umugabo wawe rero dore ibintu 5 bishobora kukwereka ko aguca inyuma:
Yarahindutse: Umugabo wawe ntakigukoraho nta nubwo ashaka ko mumarana umwanya muri kumwe ndetse ntiyifuza ko muryoherwa n’urukundo na gato kuko hari undi uba wabimufashijemo.
Imyitwarire ye irahinduka: Atangira kwiyitaho cyane ndetse akisuzuma buri mwanya agahinduranya imyenda, buri kanya akajya mu ndorerwamo ndetse ahora yisokoza areba ko ubwanwa cyangwa umusatsi we wabaye mwinshi cyane, ahinduranya amavuta n’imibavu buri gihe kuko hari undi aba ashaka kubyereka.
Akubwira ko ashaka kuba ari wenyine: Ahora yifuza kuguma wenyine ngo mutaba muri kumwe, ntiyita ku byifuzo byawe byo kugumana na we, ntagikora ibintu akugishije inama, ushiduka yabirangije kuko atakigukeneye hari undi muntu umugira inama, akenshi aba ari muri telephone ye cyangwa mu mashini kugira ngo ataguha umwanya.
Ntajya atandukana na telephone ye: Ntashobora kwibeshya ngo ashyire telephone ye hasi n’iyo abikoze aba yarashyizemo urufunguzo ku buryo uyifashe ntacyo yakumarira, iyo ahamagawe arakwitarura cyane ngo utumva ibyo avuga, aryama atinze cyane kuko aba ari ku mbuga nkoranyambaga ndetse aba yohereza ubutumwa bugufi buri kanya kandi ari amasaha yo kuruhuka.
Akubwira ko afite akazi kenshi: Buri uko umukeneye akubwira ko ari mu kazi cyangwa mu ma nama atarangira ndetse no mu minsi ya za weekend ntaba ahari. Nubona ibimenyetso bimeze bityo uzamenye ko umugabo wawe afite amahirwe menshi yo kuguca inyuma.
>> Abagore: Dore ibintu 5 wakorera umugabo wawe akarushaho kugukunda ndetse akagufata nk'umwamikazi
Src : santeplusmag.com