Ibyo ibiganiro byahuzaga Abanye-Congo, Leta ya DRC n'imitwe iyirwanya byaberaga muri Kenya byemeje byamenyekanye
Imfungwa n'ababana bari mu gisirikare bagomba kurekurwa
Abaturiye Parike n'ahacukurwa amabuye y'agaciro bagomba kubona inyungu kuri ibyo bikorwa
Gusubizwa mu buzima busanzwe kw'abarwanyi b'imitwe y'inyeshyamba bigomba kuvugururwa
Abanyekongo bamaze icyumweru mu cyiciro cya gatatu cy’imishyikirano i Nairobi muri Kenya bemeranyije ko inyeshyamba zifunzwe zitarakoze ibyaha ndetse n’abana bari mu gisirikare barekurwa.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 6 Ukuboza n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) wayoboye iyi mishyikirano, iyubahiriza ry’iyi myanzuro rizakurikiranwa na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, uyu muryango ndetse n’indi miryango y’Abanyekongo bireba.
Aba Banyekongo kandi bemeranyije ko abaturiye za pariki z’igihugu n’ibice bicukurwamo amabuye y’agaciro mu ntara ya Maniema bazaba aba mbere babona inyungu mu bihakorerwa. Byashimangiwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Undi mwanzuro wafashwe ni uw’uko igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari inyeshyamba kivugururwa, hagendewe ku byifuzo byatanzwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC. Leta ya RDC ngo izakiganiraho n’Abanyekongo bagizweho ingaruka n’ibikorwa byayo, kandi Tshisekedi yatanze isezerano ko azashyira hanze itangazo ribyerekeye.
Perezida Tshisekedi yemeye kuzayobora inama izabera mu mujyi wa Goma na Bunia muri Mutarama 2023, hagamijwe kureba uburyo iyi myanzuro yubahirizwa.