Hongeye kwaduka imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za FARDC n'imitwe bifatanyije nyuma y'agahenge k'iminsi mike

Hongeye kwaduka imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za FARDC n'imitwe bifatanyije nyuma y'agahenge k'iminsi mike

  • M23 ivuga ko yatewe n'ingabo za FARDC bityo ikaba igomba kwirwanaho

  • Imirwano yubuye hagati ya M23 n'ingabo za FARDC

Dec 06,2022

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri waramukiye mu mirwano ikomeye n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n'imitwe y'inyeshyamba bari gufatanya ku rugamba.

M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko imirwano yarimo ijya mbere hagati yayo n'ihurira ry'Ingabo za Leta ndetse n'imitwe bakorana.

Ni imitwe irimo FDLR, APLCS, Nyatura na Mai-Mai.

M23 mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo, yamenyesheje amahanga ko yagabweho ibitero ahitwa Bwiza, gusa ivuga ko igomba kwirwanaho ari na ko irinda abaturage b'abasivile.

Aha Bwiza ho muri Teritwari ya Rutshuru amakuru avuga ko mu masaha ya mbere yo ku manywa humvikanye urusaku rwinshi rw'imbunda ziremereye ndetse n'izoroheje.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yaherukaga kumvikana ku wa Kane w'icyumweru gishize, aho buri rwagiye rushinja urundi ko ari rwo rwarushotoye.

M23 yongeye kubura imirwano na FARDC; mu gihe yaherukaga guhagarika imirwano nk'uko yari yarabisabwe n'inama ya Luanda yo mu kwezi gushize yanayisabye kuva mu bice bitandukanye imaze igihe yarigaruriye.

Uyu mutwe cyakora cyo wari waratanze integuza ko ugomba kwirwanaho ndetse ukanarinda abasivile; mu gihe cyose FARDC yawushotora iwugabaho ibitero.