Qatar: Sitade ya 974 yatangiye gusenywa nyuma yo gukinirwaho iminota 630 gusa nk'uko byari biteganyijwe - AMAFOTO
Sitade ya 974 irimo gusenywa nyuma y'uko imikino yari itaganyijwe gukinirwaho irangiye
Sitade ya 974 yaraye yakiriye umukino wa Brazil na Korea y'Epfo yatangiye gusenywa nyuma yaho imikino yagomba kuzakira yarangiye.
Sitade ya 974 ni yo sitade ya mbere yakiriye imikino y'igikombe cy'Isi ariko yubatswe mu buryo bwimurwa. Yubatse mu buryo butangaje kuko ikoze mu bikontineri bigera kuri 974 ari nayo mpamvu yiswe "Stade 974".
974, yubatse ku buso bwa metero kare 450,000, ikaba yatangiye kubakwa ahagana mu 2017, yuzura mu Ugushyingo 2021, ikaba yakira ibihumbi 40 by'abantu bicaye neza. Umwubatsi Fenwick Iribarren ni we watanze igishushanyo mbonera cy'iyi sitade yakiriye imikino igera kuri 7 mu mikino y'igikombe cy'Isi.
Sitade 974 yatangiye gusenywa nyuma yaho imikino yagomba kwakira yarangiye
Umukino wahuje Brazil n'ikipe y'igihugu ya Korea y'Epfo wari umukino wa nyuma iyi sitade yakiriye kuri gahunda y'imikino y'igikombe cy'Isi, ubundi igahita itangira gusenywa.
Ibi bikontineri bigize iyi sitade biri guhamburwa bikaba bizatwarwa mu bihugu bitandukanye bishaka kubaka sitade imeze uku. Hari n'amakuru y'uko hari ibice bishobora kuzajyanwa muri Canada nayo yitegura kwakira igikombe cy'Isi cya 2026 ifatanyije na USA na Mexico.
Sitade ya 974 yari mu ma sitade yakururaga abantu benshi bigendanye n'uburyo yari yubatsemo.
Iyi sitade yubatswe kugira ngo yakire imikino 7 ingana n'iminota 630, bivuze ko iyi sitade amafaranga yose yayitanzweho byari ukugira ngo ikoreshwe mu gihe kingana n'iminota 630 n'ubwo hari imikino yakiriye mbere y'igikombe cy'Isi.
Imikino y’igikombe cy’Isi iyi sitade yakiriye
Sitade ya 974 yakiriye imikino 6 y’amatsinda ndetse n’umukino umwe wa 1/8. Tariki 22 Ugushyingo iyi sitade yakiriye umukino wo mu itsinda C wahuje Mexico na Poland. Tariki 24 Ugushyingo yakiriye umukino wo mu itsinda H, wahuje Portugal na Ghana.
Tariki 26 Ugushyingo nabwo iyi sitade yakiriye umukino wahuje amakipe yo mu itsinda D ariyo France na Denmark. Tariki 28 Ugushyingo sitade ya 974 yakiriye umukino wo mu itsinda G wahuje Brazil na Switzerland. Tariki 30 Ugushyingo iyi sitade yakiriye umukino wo mu itsinda H, wahuje Poland na Argentina.
Yari sitade ituriye inkengero z'amazi
Tariki 2 Ukuboza ni bwo sitade ya 974 yakiriye umukino wa nyuma mu matsinda ubwo Serbia yakinaga na Switzerland. Mu ijoro ryatambutse tariki 5 Ukuboza, yakiriye umukino wayo wa nyuma ari nawo mukino wa mbere wa 1/8 yari yakiriye ubwo Brazil yatsindaga Korea y’Epfo ibitego 4-1 akazi kayo gahita katangira.
Mu ijoro iyi stafe yabaga iteye amabengeza
Ibikontineri byari biyigize bizajyanwa ahandi