Umugabo wiyitaga umuhanuzi yafashwe amaze kurongora abagore 20 biganjemo abato harimo n'umukobwa we.
Umugabo yategetse abandi bagabo gusambanya abakobwa be avuga ko bari guha ubuzima bwabo Imana
Uwiyitaga umuhanuzi muri Arizona ho muri USA yatawe muri yombi ashinjwa gushyingiranwa n’abagore 20 barimo 9 batagejeje ku myaka 15 y’amavuko barimo n’umukobwa we nkuko FBI yabitangaje.
Bwana Samuel Rappylee Bateman w’imyaka 46,ni umuyobozi w’idini ry’abiyemeje gushyingiranwa n’abagore benshi rizwi nka Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS).
Muri 2019, Bateman yatangiye kwiyita umuhanuzi ndetse agaragaza ko afite umugambi wo gushyingiranwa n’umukobwa we nkuko byabwiwe ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza.
Mu birego byatangajwe na FBI, Bateman yarongoye abagore 20 biganjemo abato batarengeje imyaka 15, abakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo gusambanira mu kivunge no kubacuruza.
Kimwe mu byaha bikomeye ashinjwa harimo ko yategetse abagabo 3 gusambanya abakobwa be barimo uw’imyaka 12, babikora areba.
Bateman yavuze k abakobwa be batanze ubuzima bwabo ku mana ndetse yongeraho ati "Imana izavura imibiri yabo ndetse bongere bagire ubuzima bwiza."
Bateman yatawe muri yombi muri Nzeri ari kwambutsa abakobwa bato mu yindi leta bari mu modoka yarimo intebe n’indobo zo kwihereramo.