Shaddyboo yatunguye benshi kubera uburyo yifurijemo isabukuru uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh

Shaddyboo yatunguye benshi kubera uburyo yifurijemo isabukuru uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh

  • Shaddyboo yifurije Isabukuru nziza Meddy Saleh babyaranye abana 2 amwita kazehe undi nawe amwita Gakecuru

Dec 06,2022

Umunyamideli Shaddyboo umaze kubaka izina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yifurije isabukuru nziza Meddy Saleh babyaranye abana babiri mu mvugo yatangaje benshi ariko ndetse byishimirwa cyane n’ababakurikira bitewe n’umubano bagaragaje bafitanye.

Ni mu butumwa Shaddyboo yanditse mu masaha make yatambutse ubwo Meddy Saleh wamamaye mu myidagaduro by’umwihariko mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimboz’abahanzi, yashyize ubutumwa bw’ishimwe ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira Imana ikimuhagaritse akaba ageze ku isabukuru ye y’amavuko ari muzima.

Ati: ”Ni ishimwe rikomeye Mana kumpa amahirwe yo guhumeka buri munsi, none n’undi mwaka kandi ndabigushimira, ubihimbarizwe, isabukuru nziza kuri njye.”

Nta gihe gishize Meddy Saleh ashyize hanze hanze aya magambo, Shaddyboo bafitanye abana babiri b’abakobwa yahise agira ati: ”Isabukuru nziza Kazehe.” Undi nawe mu kumusubiza ati: ”Murakoze Gakecuru.”

Ibi byanyuze ababakurikirana aho uwitwa Ndapla yagize ati: ”Gakecuru na Kazehe ndabakunze muri abasirimu kabisa nta nda y’umujinya pe.”

Uretse Shaddyboo kandi n’inindi byamamare byagiye byohereza Meddy Saleh ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.