WordCup: Umwami wa Morocco yakoreye ikintu kidasanzwe abakinnyi n'umutoza Walid Regragui wagejeje Morocco muri 1/4

WordCup: Umwami wa Morocco yakoreye ikintu kidasanzwe abakinnyi n'umutoza Walid Regragui wagejeje Morocco muri 1/4

  • Umwami wa Morocco yahamaye umutoza nyuma y'umukino batsinzemo Espagne

  • Marocco yageze muri 1/4 itsinze Espagne

  • Umwami wa Morocco yatunguye abakinnyi nyuma yo gutsinda Espagne

Dec 07,2022

Muri kimwe mu bihe bikomeye cyane aho umuntu aba atazi uko biri burangire, kimwe mu bihe umukinnyi ahura na byo mu mupira w’amaguru, Maroc yose yari icyeneye umukinnyi wabo ukomeye ngo yigaragaze mu gusezerera Espagne.

Nyuma y’iminota 120 y’umukino uteje guhagarika imitima hamwe na penaliti ebyiri zari zinjiye, igitutu cyaje kuri Achraf Hakimi, Umunya-Maroc wavukiye muri Espagne – ifite igikombe cy’isi cyo mu 2010 – wanakinnye muri Real Madrid nka myugariro, washoboraga no kuba yarakiniye iki gihugu cye cy’amavuko iyo ibintu bigenda ukundi.

Ariko uyu mukinnyi w’imyaka 24 yahisemo gukinira igihugu cy’inkomoko y’ababyeyi be, kandi mu ijoro ryo ku wa kabiri ku bitugu by’uyu mukinnyi muto hari hariho inshingano iremereye y’igihugu, abizi ko gutsinda iyo penaliti byari gutuma ikipe y’igihugu cye ikomeza muri kimwe cya kane (1/4) cy’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere.

Uyu myugariro yemeye inshingano, nuko, atuje, atera ishoti hagati mu izamu, umunyezamu Unai Simón we yaguye ku rundi ruhande rw’izamu, asigara areba uko penaliti yinjira.

Iki gitego cyatanze ibyishimo bikomeye mu bafana ba Maroc – mbere yuko Hakimi ajya kwishimana na nyina, wari mu bafana, kuri iyi ntsinzi kuri penaliti 3-0.

Maroc ibaye igihugu cya kane gusa cy’Afurika – ndetse n’igihugu cya mbere cy’Abarabu – kigeze muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi, inyuma ya Cameroun mu 1990, Sénégal mu 2002 na Ghana mu 2010. Nta n’imwe mu makipe y’ibi bihugu yigeze irenga icyo cyiciro.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wa Maroc, Umunya-Maroc Walid Regragui, yagize ati: "Ni igikorwa gikomeye cyane tugezeho kandi [abakinnyi] bose bitanze, bose bagaragaje umuhate mwinshi cyane.

"Twari tubizi ko dushyigikiwe cyane kandi ibyo twabishingiyeho mu kubona ingufu zo gukina uko twakinnye muri iri joro".

Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuburyo umutoza Regragui yahamagawe kuri telefone n’Umwami wa Maroc Mohammed VI, nyuma y’uwo mukino.

Regragui yagize ati: "Ni ibintu bidasanzwe ku Munya-Maroc guhamagarwa na we [Umwami].

"Buri gihe adutera ishyaka [umwete] akanatugira inama akanadusaba kwitanga tutizigamye.

"Ubutumwa bwe buhora ari bumwe, atewe ishema n’abakinnyi kandi atewe ishema natwe ndetse ku bw’ibyo turashaka no gutera indi ntambwe no gukora neza cyane kurushaho ku yindi nshuro".

Ku wa gatandatu, Maroc izakina na Portugal mu mukino wa kimwe cya kane.

Portugal, mu 2016 yatsindiye igikombe cy’Uburayi – Euro 2016, igeze kuri uyu mukino nyuma yo kunyagira Ubusuwisi ibitego 6-1.

Kuri Hakimi, wavutse mu muryango w’amikoro macye kandi akaba avuga ko ababyeyi be bitanze cyane ndetse bakagira n’ibyo badaha abavandimwe be kugira ngo we agere aho ageze ubu, avuga ko buri munsi aba aharanira kubarwanirira ishyaka, nkuko bitangazwa na ESPN FC.

 

BBC