M23 yavuye ku izima yemera gusubira inyuma igasiga tumwe mu duce yari yafashe
M23 yasabye ibiganiro kugirango yubahirize ibyo gusubira inyuma mu duce yafashe
Leta ya RDC yashimiye Amerika ko yashyize igitutu kuri Perezida Kagame
M23 yasabye ibiganiro mbere yo gusubira inyuma
M23 yemeye gusubira inyuma nk'uko yabisabwe mu nama ya Luanda
Umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye “guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma” bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.
Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.
Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba “inama n’ingabo z’akarere” hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo “tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa”.
Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Kuri iyi myanzuro, umuvugizi wa M23 yari yabwiye BBC Gahuzamiryango ko badafite aho basubira inyuma berekeza.
Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa kabiri nimugoroba, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa “mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi” z’aya makimbirane muri DR Congo.
BBC yabajije abavugizi ba M23 ibirambuye kuri iri tangazo ariko ntibahise baboneka.
Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.
Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ’guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.
Leta ya Kinshasa ivuga ko “yishimiye” ko Blinken “yashyize igitutu kuri Paul Kagame ngo yubahe ibyo yemeye i Luanda, no guhagarika gufasha M23”.
U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC ko "nta n’urushinge" uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.
BBC