WordCup: Hakimi waraye usezereye Espagne yavukiyemo yahishuye impamvu yahisemo Morocco agatera umugongo Espagne

WordCup: Hakimi waraye usezereye Espagne yavukiyemo yahishuye impamvu yahisemo Morocco agatera umugongo Espagne

  • Hakimi yavuze icyatumye adakinira ikipe ya Espagne

  • Hakimi yatsinze penaliti yasezereye Espagne yavukiyemo akanayikuriramo

  • Impamvu Achiraf Hakimi yanze gukinira Espagne

Dec 07,2022

Achiraf Hakimi yari atuje cyane muri sitade ubwo yatsindiraga ikipe ye ya Morocco penaliti yayihesheje amahirwe yo kwinjira muri 1/4 cy'igikombe cy'isi.

Morocco yatsinze penaliti 3-0 za Espagne. Ni nyuma y'uko umukino wari ukomeye cyane warangiye ikipe zose zinganya 0-0.

Hakimi yavukiye i Madrid,  ku babyeyi bombi b'abanya-Morocco gusa kuvukira muri Espagne byamuhaye amahirwe yo kuba yakinira ikipe z'ibihugu byombi.

Gusa n'ubwo yari afite aya mahirwe yagaragaje ko igihugu kimuba ku mutima ari Morocco kurusha Espagne.

Yagize ati: "Ni byo. Hariya(Espagne) narahakuriye, hari incuti zanjye nyinshi. Nagiye mu ikipe y'igihugu ya Espagne kugerageza. Namazeyo iminsi mike gusa nza kubona ko atari wo mwanya nyawo nari nkwiriye kubamo. Sinigeze numva nisanze nk'umuntu uri mu rugo. Nta kidasanzwe cyabaye gusa ni uburyo niyumva, ntago byasaga n'uko byari bimeze ndi mu rugo(Morocco), umuco w'abarabu, kuba umunya-Morocco. Nashakaga kuba hano" 

Kylian Mbappe bakinana muri PSG yamushimiye cyane nyuma yo gufasha ikipe ye gusezerera Espagne.