Reba Ibyo Umusore Yabwiye Umukobwa Bakundana Mbere Y'uko Apfa Byateye Benshi Agahinda
Umukobwa yasheshwe n'urupfu rw'umukunzi we wapfuye baganira
Bibiliya ivuga ko hari umunsi urupfu rutazongera kubaho. Uwo munsi kandi abapfuye bose bazazuka bongere kubaho bundi bushya. Uyu ni wo murongo ukomeye ufasha ababuze ababo kubera urupfu. Urupfu rurababaza, rutwara abo umuntu akunda kurushaa bandi maze rukabasigira uburibwe budashobora kwibagirana.
Ikintu kimwe ku rupfu ni uko n'ubwo ruza rutunguranye, hari ibimenyetso tutitaho bishobora gutuma tumenya ko rwegereje. Abantu benshi babasha kumva ko umunsi wabo wageze. Ni yo mpamvu usanga hari abakora ibintu bisa n'ibidasobanutse cyangwa batari bamenyereweho mbere yo kwitahira. Hari abasaba imbabazi abo bahemukiye, hari abatanga inama za nyuma ku bana babo, hari abifuriza abo basize ibyiza...
Nyuma y'ibi byose, umukobwa umwe nyuma yo kugira intimba ikomeye yasangije abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyo yaganiriye n'uwari umukunzi we mbere y'uko apfa.
Uyu musore yari amaze iminsi arembeye mu bitaro. Ku munsi we wanyuma ku isi, baravuganye bakoresheje ikoranabuhana(Video Call). Mashusho uyu mukobwa yashyize hanze bigarara ko uyu musore yari arwaye cyane, ahumekera mu byuma. Nyuma y'iki kiganiro, umukobwa yamwoherereje ubutumwa kuri Whatsapp amubaza niba ameze neza. Mu kumusubiza, umusore yamubwiye ko atameze neza ndetse ko arimo gupfa. Yongeraho ko amaukunda cyane ndetse ko nagera mu ijuru azakora ku buryo inzozi ze(z'uyu mukobwa) zizaba impamo. Arangije asoza amubwira ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kumva telefoni imuhamagara imubwira ko yapfuye.
Hashize akanya koko bamuhamagaye bamubwira ko byarangiye.
Uru rupfu rwashegeshe bikomeye uyu mukobwa. Kugeza ubu avuga ko hari ubwo aba yumva ari inzozi ndetse ko ajya ahamagara nimero ye ngo yumve ko ahari yamwitaba akamubwira ko yamukinishaga.