Nyaruguru: Umugabo yasanzwe mu murima we w'ibirayi yapfuye

Nyaruguru: Umugabo yasanzwe mu murima we w'ibirayi yapfuye

  • Umugabo yiciwe mu murima w'ibirayi yari yagiye kurarira

Dec 07,2022

Nk'uko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Ukuboza 2022.

Nzabonimana Vianney, umuvandimwe w'uwishwe yagize ati: "Nimugoroba nka saa mbiri yari ari mu gasentere (centre). Hanyuma aza gutaha, umugore aramugaburira. Nyuma amubwira ko agiye aho yahinze ibirayi. Kuva icyo gihe ntiyagaruka. Umugore yabyutse mu gitondo ashakisha. Mu kanya mu ma saa mbiri nibwo amusanze yapfuye hafi y'umurima we ahita atabaza. Afite ibikomere ku maguru. "

Nzabonimana avuga bakeka ko yaguye mu gaco k'abajura bamaze iminsi biba imyaka mu mirima yo kugurisha nk'ibitoki n'ibirayi.

Naho Sibomana James avuga ko nyakwigendera bishoboka ko yaba yishwe n'abajura bashakaga kumwibira ibirayi. Yagize ati: "Habonaga kuko hari ku kwezi. Bari bamenyanye. Turakeka ko bamwishe kugirango atazabavuga. Muri iyi minsi hari ubujura bw'imyaka igurishwa..(..). Si inzara y'ibyo kurya ahubwo ni ubugome n'irari ry'amafaranga."

Nyuma y'ubwo bwicanyi, ubuyobozi bw'umurenge wa Rusenge ndetse n'inzego z'umutekano bahageze bahumuriza abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yagize ati: "Twihanganishije umuryango wabuze uwabo. Ni ibintu bibabaje ariko tugomba gukuramo amasomo abiri: kurushaho gucunga umutekano wacu n'uwa bagenzi bacu no gutangira amakuru ku gihe."

Gitifu Umuhoza avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abakoze ayo mahano bashyikirizwe ubutabera.

Bikorimana asize umugore n'abana 2.

SRC: Bwiza