Ni nde washyize igitutu kuri M23 ngo yemere gusubira inyuma? Ese intambara yaba igiye kurangira? Byinshi ku cyemezo gikomeye cya M23

Ni nde washyize igitutu kuri M23 ngo yemere gusubira inyuma? Ese intambara yaba igiye kurangira? Byinshi ku cyemezo gikomeye cya M23

  • M23 ivuga ko nta gitutu yashyizweho kugirango isubire inyuma

  • Abahuza bafite akazi gakomeye ko kwemeza leta ya Kinshasa kwicarana na M23

  • Gusubira inyuma kwa M23 byaba bihuriye he n'ikiganiro Antony Blinekn aherutse kugirana na Perezida Kagame?

Dec 07,2022

Itangazo rya M23 rimenyesha ko yiteguye “guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma” ryatunguranye cyane ko imaze hafi umwaka mu mirwano n’ingabo za leta.

Canisius Munyarugerero umwe mu bavugizi ba M23 yabwiye BBC ati: “Gusubira inyuma twabyemeye, dutegereje igisubizo baduha.”

“Ntibyari byitezwe kandi njye byantunguye”, ni ibivugwa na Timothy J. Oloo, umwalimu wa siyansi politike muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania.

M23 yasabye guhura n’ingabo z’akarere, itsinda ry’ubugenzuzi rihuriweho, hamwe n’abahuza mu kibazo cya Congo (Uhuru Kenyatta na Perezida João Lourenço wa Angola) ngo baganire “impungenge zayo”.

Munyarugerero yabwiye BBC ko ibyo biyemeje mu itangazo ryabo bizakorwa “twumvikanye uko bikorwa n’ingabo z’akarere”.

Nyuma y’inama ya Luanda mu byumweru bibiri bishize yasabye M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, Munyarugerero yabwiye BBC ko badashobora gusubira inyuma “kuko ntaho kujya” bafite kandi ko “turi iwacu”.

Kuri iri tangazo rishya tumubajije ubu aho bazasubira inyuma bajya ati: “Tuzajya aho dukwiye kujya”. Ntiyavuga aho ari ho.

Mu mashusho yatangajwe na M23, Willy Ngoma uvugira uruhande rwa gisirikare rwayo, yabonetse kuwa gatatu muri centre ya Rutshuru mu karere bagenzura abwira abaturage ati: “Ni byo twiteguye kugenda, ariko se turajya he? gukora iki? Ese aho twafashe tuzahasigira nde?

Twiteguye kugenda, ariko twabwiye abahuza ngo ‘niba abantu babiri barimo kurwana ntiwakumva umuntu umwe ngo undi umureke’. Nicyo tubwira Uhuru Kenyatta na Perezida João Lourenço. Nibatwumve.”

 

Ese M23 yahatiwe gusubira inyuma?

Timothy Oloo yabwiye BBC ko abategetsi b’akarere bamaze igihe kinini basaba impande zombi guhagarika imirwano no kugerageza guhuza Kinshasa na Kigali “ariko kugeza ubu byari bitarashoboka”.

Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana, ibi byateje umwuka mubi cyane “tutabonye mu myaka hafi 10 ishize” hagati y’ubu butegetsi, nk’uko Oloo abivuga.

Guhagarika imirwano no kwemera gusubira inyuma kuri M23 “ntabwo nari mbyiteze vuba aha, nkurikije uko intambara za M23 zarangijwe mu myaka ishize”, nk’uko abivuga.

Ati: “Hari ikintu gikomeye cyabiteye, nkeka ko hari izindi mbaraga zabibahatiye, sinahamya neza ko ari ubushake bwa M23 gusa”.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bahuza itangazo rya M23 ryo kuwa kabiri no kuba Antony Blinekn ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika kuwe mbere yaravuze ko yavuganye na Perezida Kagame w’u Rwanda akamusaba “guhagarika ubufashe bw’u Rwanda kuri M23”.

Munyarugerero yabwiye BBC ati: “Nta muntu twavuganye nawe mbere yo gufata iki cyemezo, twagifashe nk’indangagaciro za politiki ya M23 zo kwemera ibyo twasabwe n’abategetsi [i Luanda].

“Ntabwo dukorana na leta y’u Rwanda, nta muntu wadushyizeho igitutu.”

Asubiza ku byavuzwe na Blinken, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yanditse kuri Twitter ko "M23 ntikwiye kunganywa [guhuzwa] n’u Rwanda. Ntabwo [M23] ari ikibazo u Rwanda rugomba gucyemura.”

 

Intambara irarangiye?

Mu butumwa bwanditse, Timothy Oloo yabwiye BBC ati: “Ni kare cyane kubyemeza. Leta ya Congo ifite akazi kenshi ko gukemura ikibazo cy’imitwe yose yitwaje intwaro, na M23.

“Ubu tugiye guhanga amaso uko leta ishyira mu bikorwa ibyo yemeranyije n’imwe muri iyo mitwe i Nairobi. Gusa nubwo M23 yasubira inyuma ikibazo cyayo birumvikana ko kitarangiye, ntekereza ko kizagaruka niba ntagikozwe.”

Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23 – umutwe yita uw’iterabwoba – mu gihe idashyize intwaro hasi ngo unarekure uduce yafashe.

Mu gihe ibi byakorwa na M23, nk’uko ivuga ko ibyiteguye, “twareba niba Tshisekedi yemera kuganira nabo. Bizasaba imbaraga nyinshi z’abahuza”, nk’uko Oloo abivuga.

Yongeraho ati: “Gusa ndakwibutsa ko nubwo baganira na leta ntibwaba ari ubwa mbere, nk’uko na Nairobi bahagiye inshuro eshatu kandi bagafata imyanzuro.”

Oloo ahamya ko abahuza bo mu karere n’umuryango mpuzamahanga bagomba gufasha gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ariko “inshingano nyamukuru ni iya leta ya Congo”.

Ati: “Yaba ari M23, yaba ari indi mitwe yitwaje intwaro, ni kenshi iganiriye na leta. Hagati y’izo mpande zombi harimo utubahiriza ibyo bumvikana, bikabasubiza ahabi.”

Kuva muri Werurwe(3) abantu barenga 390,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’intara ya Kivu ya ruguru kubera iyi mirwano, nk’uko ONU ibitangaza.

 

BBC