Umunyamideri Terisky uheruka gutandukana n'umukunzi we aritegura kwibaruka

Umunyamideri Terisky uheruka gutandukana n'umukunzi we aritegura kwibaruka

  • Terisky yatangaje ko agiye kwibaruka umwana w'umukobwa

  • Terisky watandukanye na The Trainer yahishuye ko atwite inda y'imvutsi

Dec 07,2022

Umunyamideli Keza Terisky abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikirana amashusho agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyamideli Keza Terisky abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikirana amashusho agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura ye.

Keza yasangije abamukurikirana aya mashusho nyuma y’igihe atandukanye n’umukunzi The trainer.

Kuri uyu munsi abinyujije kuri YouTube ye Keza yagaragaye afata amafoto ndetse ahishurira abakunzi ko agiye kwibaruka imfura ye y’umukobwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye ababyeyi bose kuko ari intwari, anasaba Imana kubana nawe muri uru rugendo.

Ati "Umunezero w’umubyeyi utangira iyo ubuzima bushya butangiye imbere mu gihe ijwi ry'umutima muto ryumvikanye ku nshuro yambere, kandi gukina bimwibutsa ko atigeze aba wenyine. Ntabwo wigera wumva ubuzima kugeza igihe buzakurira muri wowe. Dufite ibanga mu mico yacu, kandi ntabwo kuvuka bibabaza. Ni uko abagore bakomeye. Imana ibane na buri mu mama wese ahwari kuko muri intwari. I can’t wait umunsi nzaba mfite uri kumpamagara Mama. Ni ukuri Imana ibane nange kugeza nsoje uru rugendo kandi ntawakwiringiye ukorwa nisoni 🙏"

Ni ubutumwa bwishimiwe na benshi mu bamukurikira bamwifuriza guhirwa n’imigisha yose ituruka kuri Nyagasani abandi basaba The Trainer wahoze ari umukunzi we baherutse gutandukana kugarukira hafi bakarera umwana nubwo nta makuru ahamya ko umwana ari uwe.