Bapfiriye rimwe nyuma y'imyaka 79 bashyingiranwe. Bisa n'aho ntawashoboraga gusiga undi

Bapfiriye rimwe nyuma y'imyaka 79 bashyingiranwe. Bisa n'aho ntawashoboraga gusiga undi

Dec 07,2022

Umugabo n’umugore bari batuye Ohio, muri Amerika bombi bari bafite imyaka 100, bapfuye amasaha make atandukanye hagati yabo, nyuma yimyaka 79 bashakanye.

Inkuru y’urukundo rwa June na Hubert Malicote yarangiye mu cyumweru gishize nyuma y’imyaka hafi 80 barushinze, kandi nkuko umuhungu wabo Sam w’imyaka 76 yabivuze, aba bashakanye bagendeye rimwe.

Sam yatangarije Dayton Daily News ko nyina yarwaye cyane nyuma y’umunsi wa Thanksgiving, maze ashyirwa mu cyuma gitwara ubuzima bwe muri Hospice of Hamilton muri Ohio.

Kubona umugore we ameze nabi cyane,byagoye Hubert,bituma yikubita hasimmaze ajyanwa mu bitaro bimwe n’umugore we.

Aba bashakanye barwariye mu cyumbakimwe mu bitaro, aho bombi bamaze iminsi itanu barataye ubwenge.

Ariko ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ku ya 30 Ugushyingo,Hubert yitabye Imana asinziriye. Kandi nk’uko Sam abivuga, icyamuteye gupfa n’umutima umenetse.’

Nyuma y’amasaha 20, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ya 1 Ukuboza, na June yarapfuye.

Sam yabwiye iki kinyamakuru ati: ’Barasohokanye.’ ’Ndumva mbabaye, ariko ntibikwiye. Ninde ushobora kwitega kubaho ubuzima nkubwo?

’Babayeho igihe kirekire, bishimye kandi bariyeguriye Imana n’umuryango.’

Aba bombi bakuriye i Kentucky bwa mbere mu 1941 mu rusengero, maze basezerana nyuma y’umwaka umwe, ubwo bombi bari bafite imyaka 20, igihe Hubert yari mu kiruhuko avuye mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi.

Mbere y’aho,Hubert yabwiye CBS ishami rya Local 12 ati: ’Ubwo namubonaga, naravuze nti uyu azaba mwiza.’

Babyaranye abana batatu mu myaka yabo, bagira abuzukuru barindwi n’abuzukuruza 11.