WorldCup: Morocco yirengagije Afurika itura intsinzi yayo Abarabu
Morocco yatuyine insinzi yayo Abarabu bose
Henshi muri Afurika bishimiye intsinzi ya Morocco kuri Espagne yatumye igera muri 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'isi ndetse ari nayo kipe rukumbi yo ku mugabane wa Afurika isigayemo.
Nyuma y'uko Morocco isezereye Espagne umwe mu bahoze bakinira Morocco Sofiane Boufal mu byishimo byinshi yishimiye iyi nsinzi ahita avuga ko insinzi ye ari iy'Abarabu.
Yagize ati: "Ndashimira byimazeyo abanya-Morocco aho bari ku isi hose ku bwo kudushyigikira, abarabu bose, ndetse n'umuryango w'Abayisiramu."
Ibi byabaye nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga abantu bishimiye bikomeye insinzi ya Morocco. Nyuma y'uko Senegal, Cameroon ndetse na Ghana zisezerewe, abanya-Afurika mu bihugu bitandukanye batangiye gufana Morocco.
Nyuma y'aya magambo y'umutoza wa Morocco, abantu benshi bakaba baratangiye kwibaza igituma Morocco yibona cyane hanze y'umugabane iriho. Mu mwaka wa 1987, Morocco yasabye kwinjira mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi ariko bayitera utwatsi.
Mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu giheruka Morocco yari yaviriyemo muri 1/16 cy'irangiza.