Umutoza wa Gorilla FC yahuye n'uruvagusenya ubwo yashakaga kuroga Rayon Sports

Umutoza wa Gorilla FC yahuye n'uruvagusenya ubwo yashakaga kuroga Rayon Sports

  • Umutoza Gatera Moussa yakubitiwe mu rwambariro rwa Rayon Sports ashaka kuyiroga

  • Rayon Sports yatsinze Gorilla FC 1-0 iguma ku mwanya wa mbere

Dec 08,2022

Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa, yaraye akubitiwe kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yashinjwaga gushaka kwinjira mu rwambariro rwa Rayon Sports ngo agire ibyo amenamo.

Bivugwa ko uyu mutoza yaketsweho ikoreshwa ry’uburyozi yashakaga kumena mu rwambariro rw’iyi kipe maze umwe mu bantu baba hafi ya Rayon Sports, acunga umutekano w’urwambariro aramukubita.

Iyi kipe ngo yari yazanye ibintu mu gacupa kameze nka kamwe kaba karimo umuti wo koza inka ari byo bashaka kumena mu rwambariro rwa Rayon Sports.

Ubwo umukino wari urangiye, umwe mu bantu bacungira umutekano Rayon Sports (tutifuje kuvuga amazina ye), yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI dukesha iyi nkuru ati "mumubaze icyo namuhoye, ndavuga uriya mutoza wa Gorilla FC, yaje arambwira ngo muhamagarire umuntu aramushaka arangije ashaka kumena ibintu mu rwambariro rwacu. "

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko na none urwambariro rw’ikipe rukwiye kubahwa.

Ati "ibyo mubibaze Gatera kuko ni we wari uhari, hari ibintu nibaza ko mu mupira w’amaguru ugezweho tugomba kurenga, urwambariro rw’ikipe ni urw’ikipe, wowe uza ujya mu cyerekezo cy’urwa we ntabwo uza ujya mu cy’urw’abandi, hari ibintu bisubiza umupira inyuma, ntabwo nabivugaho ariko birakwiye ko tuba abanyamwuga."

Nyuma y’uyu mukino, Gatera Moussa akaba yabuze mu kiganiro n’itangazamakuru aho yohereje umwungiriza we, Kalisa François avuga ko umutoza mukuru yarwaye umutwe, kuri iki kibazo akaba yarahiye ko iyo mirwano atigeze ayibona.

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Onana ku munota wa 28 w’umukino.

 

IVOMO:ISIMBI