Umuyobozi mukuru wa APR FC yashyizeho kirazira nshya muri iyi kipe

Umuyobozi mukuru wa APR FC yashyizeho kirazira nshya muri iyi kipe

  • Lt Gen MK Mubarakh, umuyobozi wa APR FC yavuze ko kunganya ari Ikizira muri iyi kipe

  • Lt Gen MK Mubarakh yasabye abakinnyi gutsinda bakareka kunganya kenshi

  • Lt Gen MK Mubarakh yasuye abakinnyi ba APR FC

Dec 08,2022

Umuyobozi mukuru [Chaiman] wa APR F.C Lt Gen MK Mubarakh yasuye ikipe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu aho isanzwe iba i Shyorongi yongeye kubibutsa ko bagifite imikino myinshi iri imbere bagomba kwitwaramo neza kandi ko mu maguru yabo harimo ibitego byinshi bagomba gutsinda.

Uyu muyobozi yibukije abakinnyi ko bagomba guhagarika kunganya cyane nkuko byari bimeze mu mikino ishize.

Yagize ati: "Ntitwari duherukanye kubera imirimo ndimo ariko ibyo ntibikuraho ko mbakurikirana cyane nkubu mumaze iminsi munganya mu mikino itandukanye. Iyo tunganyije umukino hari amanota tuba dutakaje, kunganya guhera ubu ni ikizira. Guhera ubu ni mwongere ibitego byinshi kandi murabishoboye ndetse n’ amakipe muhanganye muri shampiyona ntacyo abarusha. Buri kimwe mukibonera ku gihe bivuze ko mufitiye umwenda APR F.C n’ Abakunzi bayo."

Yakomeje abibutsa ko bahawe amahirwe nk’abana b’u Rwanda ngo bigaragaze bityo ko ayo mahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati: "Si henshi muzasanga amakipe akinamo abenegihugu gusa ariko twe twahisemo kubaha ayo mahirwe kandi hari umusaruro byatanze kuko niba dukina n’ikipe zifite abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye tugatsinda tukegukana shampiyona eshatu twikurikiranya ni uko muba mushoboye.

N’iyi shampiyona turi gukinira mugomba kuyegukana kuko murashoboye abatoza bari munshingano nabo barabizi ko iyi ntego ari nyamukuru ibindi bikombe bigakurikiraho."

Kapiteni w’ikipe ya APR F.C Manishimwe Djabel mu Ijambo rye yashimiye Chairman wa APR F.C wongeye kubasura akagira impanuro abaha dore ko ngo bari bamukumbuye.