Major Willy Ngoma yahishuye ko nta gahunda ya vuba M23 ifite yo kuva mu bice yigaruriye
Major Willy yavuze ko abantu bumvise nabi itangazo ryabo
Umutwe wa M23 uvuga ko uzava mu bice wigaruriye nyuma y'uko ibyo usaba byubahirijwe
Major Willy yagaragaje ko M23 itenda kuva mu bice yigaruriye vuba aha
Umuvugizi w'umutwe wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma; yakuyeho urujijo agaragaza ko ibyo kuba uriya mutwe waba uteganya kuva mu bice yafashe ari nk'inzozi.
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeye guhagarika no kurekura ibice uherutse gufata mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Ku wa Kabiri tariki ya 06 Ukuboza M23 yari yasohoye itangazo rivuga ko yemeye kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo "n’ubwo itahagarariwemo".
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wayo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko "Bijyanye n’iyubahirizwa ry’imyanzuro yafashwe, M23 yiteguye guhagarika imirwano no gusubira inyuma, n’ubwo itahagarariwe muri iyi nama. M23 ishyigikiye umuhate w’akarere mu kugarura amahoro arambye muri RDC."
M23 cyakora cyo yasabye guhura n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziri mu mujyi wa Goma, ndetse n’urwego ruhuriweho rushinzwe ubugenzuzi ruyobowe n’umusirikare wa Angola, General João Massone.
Yasabye kandi guhura n’umuhuza w’Abanye-Congo mu mishyikirano yo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, Uhuru Kenyatta, na Perezida João Lourenço wa Angola.
Nyuma y'amasaha make iri tangazo risohowe, Major Willy Ngoma yagaragaje ko bisa n'aho hari abafashe ibikubiye mu itangazo basohoye ku wa Kabiri uko bitari.
Uyu musirikare mu mashusho y'ikiganiro yagiranaga n'abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru yashyize hanze yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko "ugushaka kw'abaturage buri gihe aba ari itegeko ry'ikirenga."
Major Willy Ngoma yavuze ko M23 na we ubwe biteguye kugenda, gusa agaragaza ko bakwiye kubanza kwerekwa aho bagomba kujya.
Ati: "Abantu basoma umutwe w’ibaruwa gusa, nibasome kugeza ahagana hasi. Twaravuze ngo 'turiteguye, twebwe M23 guhagarika urugamba, tukazinga ibyacu tukagenda'. Turiteguye, nanjye namaze gufunga ibyanjye hano. Turumvikana? Twiteguye kuzinga, tukagenda."
"Ariko se tugiye kujya he? Batubwire. Tuzajya he? Gukora iki? Twumvikane neza, tuzagenda turiteguye, ariko se tuzava ahantu hacu twafashe tuhasigira bande? Tuzahasigira FDLR? Tuzahasigira FDLR ize yice abavandimwe bacu?"
Major Ngoma yavuze ko mu butumwa bageneye abahuza mu bibazo bya Congo, ari uko "iyo abantu babiri barwana, udashobora kumva umwe gusa, ugomba kubatega amatwi bombi."
Yavuze ko nk’uko Guverinoma ya Congo iganira n’abahuza mu bibazo n’Imitwe yitwaje intwaro, M23 na yo ikeneye ko ijwi ryayo rihabwa umwanya.
Irindi tangazo M23 yasohoye kuri uyu wa Gatatu biciye muri Kanyuka, yongeye kumenyesha abarimo akanama gashinzwe umutekano muri Loni, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, uwa EAC, ICGLR, SADC ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ubwicanyi bukomeje kubera muri Congo Kinshasa; ibasaba ko hafatwa ingamba zifatika mu rwego rwo kubahagarika.
Ni ubwicanyi uyu mutwe uvuga ko buri kwibasira abo mu bwoko bw'Abatutsi ndetse n'abandi banye-Congo badashyigikiye umugambi wa Jenoside uri gutegurwa na FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS na Mai Mai.
M23 ivuga ko uretse abaturage bari kwicwa mu bice bya Masisi, iriya mitwe inakomeje kubasenyera amazu, kubasahurira imitungo ndetse no kubabagira inka.
Yongeye gushimangira ko itazigera yicara ngo irebere, mu gihe abaturage bakomeje kwicwa n'Ingabo za Congo n'imitwe bakorana; ishimangira ko igomba gutabara igahagarika buriya bwicanyi.