Umusore wendaga gutera ivi yagerageje umukobwa mu buryo butangaje. Dore ikintu gitangaje yaje kuvumbura

Umusore wendaga gutera ivi yagerageje umukobwa mu buryo butangaje. Dore ikintu gitangaje yaje kuvumbura

Dec 12,2022

Umusore washyize hanze iyi nkuru avuga ko ari ibyabaye kuri mubyara we wendaga gutera ivi ngo asabe umukobwa ko bashyingiranwa gusa akaza kwigira inama yo kubanza kumenya neza ko koko ari umukobwa yagira umugore we.

Uyu musore ubwo yendaga gutera ivi yegereye uyu mubyara  we amugisha inama niba kugerageza umukobwa bakundana byaba ari igitekerezo cyiza undi amubwira ko ko yakora igishoboka cyose kugirango yizere ko uwo agiye gushaka koko ari umwizerwa kandi ko akwiye kubana na we kuko urugo n'ubuzima bwose.

Mbere gato uyu musore yari yarafashije uyu mukobwa bakundana gushinga business yo gukora cake ndetse ngo ni we wamusunikiye cyane gutangira, amukodeshereza inzu ndetse anamugurira iPhone 11pro max kandi yishyuraga fagitire zose z'uyu mukobwa.

Gusa nyuma yaho ngo uyu mukobwa yari arimo gusaba umukunzi we ko yamugurira iPhone 13pro max.

Umusore yari yavuze ko natsinda ikizamini agiye kumuha azamugurira iPhone 14pro max ndetse agahita ajya no kureba ababyeyi be akababwira ko yifuza ko babana.

Dore uko yagerageje umukobwa

Umusore yashatse undi mukobwa amwemerera amafaranga maze amusaba kumufasha kugerageza incuti. Ku ncuro ya mbere uyu mukobwa yakoze komande ya Cake birangiye arayishyura ubundi amusaba nimero bakajya baganira gahoro gahoro.

Nyuma yaje kubaza umukobwa niba yakwemera kuryamana n'umugabo akamuha amafaranga anabwira ko afite umukiriya wamwishyura ibihumbi 200 ku ituru imwe. Atazuyaje yamwemereye ko yabikora ndetse ko asanzwe abikora.

Bapanze umunsi ndetse na hotel bazahuriramo ndetse n'isaha. Gusa ku munsi yagombaga kujya kuri gahunda, umusore yagiye kumureba yirembesheje maze amusaba gusubika gahunda zose afite akamwitaho ariko umukobwa aramuhakanira amubwira ko agiye ku isoko kugira utwo ahaha. Yamuhaye paracitamol  maze amubwira ko nava ku isoko ari bumugurire ibinini bya Maralia.

Nyamukobwa agishingura ibirenge mu rugo, umusore na we yahise afata imodoka yerekeza kuri hotel aho umukobwa yagombaga guhurira n'umugabo uri bumwishyure nyuma yo kwishimisha.

Umukobwa yaragaheze ari kumwe na wa wundi wundi wamurangiye ikiraka maze asanga umugabo bamubwiraga ni incuti ye. Yaguye mu kantu abura icyo avuga n'aho yareba. Gahunda yo kubana irangirira aho gutyo.

ESE KUGERAGEZA UMUKUNZI WAWE NI BIBI CYANGWA NI BYIZA? KANDA HANO UJYE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK TWIGANIRIRE