Dore ibintu 9 wakorera umugore wawe akakugabira ibyo atunze byose ndetse ntazigere aguca inyuma na rimwe

Dore ibintu 9 wakorera umugore wawe akakugabira ibyo atunze byose ndetse ntazigere aguca inyuma na rimwe

Dec 13,2022

Ubusesenguzi bwagaragaje ko hari ibintu abagore bose bakunda ariko batajya basaba abagabo babo. Ibi bintu abagore hafi ya bose babihuriyeho kandi ntibajya babisaba kabone n’iyo yaba ari umugore usanzwe uzwiho kwisanzura ku mukunzi we.

. Ibintu wakorera umugore akagukunda bizira kukubangikanya

. Ibyo wakorera umugore ntazigere aguca inyuma

. Ibyo abagore bakunda badatinyuka kubwira abagabo babo

Dore Ibintu 9 bishimisha abagore ariko batajya batinyuka gusaba abagabo babo nkuko byagaragajwe n'urubuga Elcrema:

 

1. KUBYUKA ASANGA WAMUTEGURIYE IFUNGURO RYA MU GITONDO

 

Nk’uko iyo ukangutse wumva indirimbo iyo ndirimbo haba hari amahirwe menshi ko ikwirirwamo ninako iyo ukangutse ukabona ikintu gitunguranye ari cyiza kikwirirwamo. Abagore muri rusange bakunda umugabo utekerera kure akabakorera ikintu kibereka ko abitayeho. Niyo mpamvu umugabo wibwirije agatega ibyo kurya bya mugitondo umugore akabyuka byageze ku meza, icyo gikorwa gishimisha uwo mugore ariwe ntashobora gutinyuka kukigusaba kuko ubusanzwe aziko byakabaye ari inshingano ye.

 

2. KUMWANDIKIRA UBUTUMWA BW’URUKUNDO

 

Kimwe mu bintu bikora ku marangamutima y’umugore n’umukobwa mu bijyanye n’urukundo n’ukubwirwa amagambo aryoshye. Niyo mpamvu akunda kwandikirwa ubutumwa akunda ubutumwa bumubwira ko ari mwiza, ko umukunze nubwo adashobora kubigusaba.

 

3. KUMUGURIRA IMYAMBARO

 

Abagore bakunda umugabo wibwiriza akabagurira imyambaro kabone n’iyo nawe yaba afite ubushobozi bwo kwigurira. Aha bisaba kwitonda kuko abagore bose batabikunda kimwe. Hari ushimishwa ni uko wagenda ukamugurira ukamuzanira hakaba n’ushimishwa n’uko mwatemberana mu isoko ukamugurira iyo yishimiye aho kumuhitiramo.

 

Soma>> Abasore: Umukobwa niyerura akakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko akubenze birangiye. Ubishoboye wakwishakira undi

Soma >> Ubuzima: Dore ibimenyetso warebesha amaso ukamenya ko umukobwa afite amazi menshi

 

4. KUMUTERETA

 

Abagabo bamwe bitwara nk’aho ibikorwa byo gutereta birangirana n’umunsi w’ubukwe nyamara n’umugore mubana aba akeneye ko ukomeza kumutereta nk’uko wamuteretaga mukiri muri fiancaille. Ibi nabyo nta mugore utinyuka kubisaba umugabo n’ubwo aba abikeneye.

 

5. GUTEMBERERA AHATUJE

 

Gufata umugore wawe mu gatemberera ahantu hatuje bituma arushaho kukwiyumvano bikanabafasha kubagarira no kuvomerera urukundo rwanyu. Abagore barabikunda ariko si kenshi uzumva umugore atinyuka kubisaba umugabo.

 

6. KUMWOHEREREZA INDABYO KU KAZI

 

Mu muco w’abanyarwanda iki kintu cyo koherereza umukunzi indabyo ku kazi ntabwo kirahagera cyane ariko ubona ko bigenda biza kuko ubona nk’umuntu uvuye mu mahanga cyangwa warangije ikiciro runaka cya kaminuza hari abamuzanira indabyo. Birashoboka ko abagore b’Abanyarwandakazi batabikunda cyane ariko abagore bo mu bihugu bitandukanye bashimishwa no kohererezwa indabyo ku kazi.

 

7. KUMUFASHA AKAZI KO MU RUGO

 

Inzobere mu by’imibanire zivuga ko iyo umugabo afashije umugore akazi ko mu rugo bituma umugore yishima bikanabagarira urukundo rwabo ariko hari aho usanga bakibifata nk’ubuganza. Ukuri ni uko ababifata gutyo bibeshya.

 

8. GUTEKA MUGASANGIRA

 

Uretse no kuba umugabo yajya mu gikoni agatekera umuryango hari n’aho ugera ugasanga umugore n’umugabo ntibagira ikibahuza kuko hagati yabo habamo umukozi wo mu rugo. Ubundi kuba umwe mu bashakanye yajya mu gikoni agateka akagaburira mugenzi bituma urukundo rwabo rukomera ariko iyo bikozwe n’umukozi iyo nzira imeza nk’ifunze. Bamwe mu bagore bashimishwa no kuba umugabo yajya mu gikoni agategura ifunguro.

 

Soma>> Abasore: Ibintu 5 Wakorera Umukobwa Ukunda Agahora Yifuza Guhorana Na We

Soma>> Abasore: Dore Ibimenyetso Byakwereka Ko N'ubwo Uyu Mukobwa Umukunda We Adakururwa Na We Ndetse Atanagukunda Na Gato

Soma>> Abasore: Rekeraho guhangayika kuko uyu mukobwa aragukunda kandi yakwimariyemo ndetse ntaho ateze kujya kuko agukunda n'umutima we wose. Dore ibimenyetso

 

9. AKABARIRO

 

Uzumva abantu bavuga ko urugo rusenyukira mu gitanda rukanubakirwa mu gitanda. Niyo mpamvu umukozi ushinzwe irangamimerere iyo agiye gusezeranya abakundanye ababwira ko gutera akabariro ari ikintu kitagomba kubura mu bashakanye. Ikizwi ni uko abagore badakunze kwerura ko bakeneye iyi serivise bigasaba umugabo ko yibwiriza, iyo umugabo adashoboye kwibwiriza umugore biramubabaza kandi ni hahandi ntaba ari buvuge ko abikeneye.