WordCup: Umukinnyi wa Korea y'Epfo yahishuye amagambo yabwiye Cristiano Ronaldo akamurakaza cyane
Uburakari Cristiano Ronaldo yatewe n'umunya-Korea y'epfo bwatumye yinjira asimbuye mu mukino wakurikiyeho
Rutahizamu wa Korea y’Amajyepfo, Cho Gue-sung yatangaje ibyo yabwiye Cristiano Ronaldo bikamurakaza ubwo baheruka guhurira mu matsinda y’igikombe cy’isi 2022 kiri kubera muri Qatar.
Ubwo Ronaldo yari asimbuwe,yagaragaye asohoka mu kibuga aterana amagambo n’uyu mukinnyi wa Koreya bituma abantu benshi bibaza icyo bapfuye.
Rutahizamu Cho yabwiye Ikinyamakuru Yonhap ati "Twari mu bihe bidusaba gutsinda igitego kimwe Portugal hanyuma Ronaldoarasimbuzwa.
Yasohokaga agenda gake hanyuma ndamwegera ndamubwira mu cyongereza nti "ihute". Nashakaga ko asohoka mu kibuga yihuta.Ntabwo yishimye. Hari abantu batekereje ko ibyo nakoze bitari bikwiriye ariko nifuzaga ko asohoka yihuta bishoboka kuko nashakaga gutsinda.
Ubu burakari bwa Ronaldo bwatumye umutoza wa Portugal amushyira ku ntebe y’abasimbura ku mukino wakurikiyeho batsinze Ubusuwisi ibitego 6-1 muri 1/16 cy’igikombe cy’isi.
Ronaldo avuga ku gushwana kwe na Cho,yagize ati “Umukinnyi wa Koreya yarambwiye ngo nsohoke nihuta hanyuma musaba gufunga umunwa kuko atari umutegetsi.Nta mpamvu yo gushwana.Bwari ubushyuhe bw’umukino. Ibyaba byose, ibintu byose bisigara mu kibuga.
Uwo mukino Korea yawutsinze ibitego 2-1 igera muri 1/16 aho yatsinzwe na Brazil ibitego 4-1.