Aggy uvugisha benshi kubera imiterere ye aritegura kubyara(AMAFOTO)

Aggy uvugisha benshi kubera imiterere ye aritegura kubyara(AMAFOTO)

Dec 13,2022

Umunyaideli uri mu batangarirwa na benshi ku mbugankoranyambaga kubera imiterere ye itangaza benshi uzwi nka Aggy Nkurunziza yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana byishimirwa na benshi.

Aggy mu butumwa buherekejwe n’amafoto bigaragara ko akuriwe yashyize hanze, yagize ati: “Ndumva nishimiye guhura n’uyu mwana muto w’igice cyanjye n’igice cy’uwo nkunda bitangaje.”

Ni ubutumwa bwishimiwe cyane n’abakunzi be bamwifuriza imigisha ariko na none abandi bagaragaza ko batunguwe cyane kuko batigeze babona ko atwite mu minsi yashize kandi yarabasangizaga amafoto nk’ibisanzwe.

Aggy washyizeho amafoto agaragaza ko akuriwe ntabwo akunze kugaragara cyane cyangwa se kuvugwa cyane uretse kuba afite abakunzi benshi badasiba kugaragaza ko bishimira imiterere ye itangaje haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.