Abakobwa: Dore urukingo watera umusore mukundana ntazigere akwanga
Imitoma watera umusore mukundana
Abakobwa ntabwo bakwiriye kwiyicarira ngo bategereze ko abasore ari bo bafata iya mbere. Mu rukundo basaba ko nawe ufata umwanya uhagije ugakunda uwo wihebeye kandi ukabimugaragariza binyuze mu magambo umubwira, mu bikorwa umukorera no mu bundi buryo wowe wifuza.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imitoma itatu y’ingenzi ifatwa nk’urukingo rw’urukundo ku bakundana. Nubibwira umusore, ukamumenyeza kujya yumva aya magambo aguturutseho nta handi uzigera umubona.
1. Kuvuga ku myambaro yambaye n’uburyo yaya mbaye: Mwegere maze witonze mu kajwi keza umubwire uti: ”Mbega inseko nziza, ufite amaso meza, ibyo bintu byose wambaye birakubereye pe”. Ntuzigere utinya kumwegera rwose, ntuzabikozwe mubwire amagambo ari kumva bwa mbere.
Nta muntu n'umwe wahisemo uko akwiriye kugaragara, niwegera umusore mukundana ukamubwira ayo magambo, iteka azahora yibuka ko ari wowe umukunda kuko ayo magambo azamukora ku mutima.
2. Kwibanda ku yindi mico cyangwa impamba afite ukamwereka ko ari we ubigira mu isi nziza: Mwegere mbere y’abandi umubwire uti: ”wow! Mukunzi uri uwa mbere ni ukuri, uburyo ucuranga gitari biranezeza cyane, uri uwa mbere ku isi rwose. Uzi ko umunsi umwe bazagutumira hanze ngo ujye gucuranga? Tuzajyana ntuzansige, nzagufana”.
Uyu musore numwereka ko ari uwa mbere kandi muri kumwe, nagera aho mutari kumwe azakora ibirenze kuko azaba ari kugendera ku ijambo ryawe. Niba yarabonaga imbogamizi muri byo, azashaka uko azikuraho yikomereze.
3. Mwereke ko ashoboye ibintu byose. Umusore mukundana mwereke ko nta kintu cyamunanira, mwitabaze mbere y’uko hagira ikindi ukora, umuhe umwanya mu myanzuro yose ukeneye gufata. Umusabe inama, umwereke urukundo n’ibindi bitandukanye. Mwegere maze umubwire ngo: ”Mba numva ntuje iyo turi kumwe”.
Ibi byose twakubwiye ni inzira nziza ukeneye kwiga ubundi ukizirikaho uwo wihebeye.
Inkomoko: Lovequotes