Abakozi ba RBC bari bafunzwe barekuwe rwiyemezamirimo bareganwa akatirwa gufungwa iminsi 30

Abakozi ba RBC bari bafunzwe barekuwe rwiyemezamirimo bareganwa akatirwa gufungwa iminsi 30

  • Kamanzi James, Ndayambaje Pierre, Kayirangwa Leoncie, Ndayisenga Fidèle, Nsengumuremyi, Jean Marie Vianney na Basabose Tharcisse bakekwaho icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko

  • Fidèle Rwema yakatiwe gufungwa iminsi 30

  • Abakozi ba rbc barekuwe

Dec 14,2022

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center) bari bakurikiranyweho gutanga isoko rya miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mukozi mugenzi wabo, bafunguwe by’agatengayo.

Iki cyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma Kamanzi James, Ndayambaje Pierre, Kayirangwa Leoncie, Ndayisenga Fidèle, Nsengumuremyi, Jean Marie Vianney na Basabose Tharcisse bakekwaho icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cyo kugira akagambane, gufata icyemezo hashingiwe ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Urukiko kandi rwemeje ko hari impamvu ikomeye zituma Fidèle Rwema wari rwiyemezamirimo akekwaho icyaha cyo guhabwa isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi ba RBC bafungurwa ariko Rwema Fidèle agafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Umucamanza yavuze ko nubwo Rwema yatanze ingwate ngo akurikiranwe ari hanze zitafatwa kugira ngo atazatoroka ubutabera. Ikindi ni uko buzafasha ubutabera kumubonera igihe akenewe ndetse n’icyaha akurikiranyweho kikaba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

M iburanisha ryo ku wa 8 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2020, akanama ka RBC gashinzwe amasoko kahaye isoko sosiyete ya Rwema, rifite agaciro k’arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nubwo abakagize bari bazi ko ari umukozi w’iki kigo kuva mu 2013.

Iryo soko ryari iryo gutanga ibikoresho byo mu buvuzi nkuko byatangajwe mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko James Kamanzi yemeje iryo soko nyamara na we yari azi ko Rwema yakoreraga RBC dore ko ari we wamusinyiye ibaruwa imwinjiza mu kazi.

Kamanzi abajijwe niba ari we wamusinyiye ibaruwa imwinjiza mu kazi, yavuze ko bitavuze ko byanze bikunze yagombaga kuba amwibuka kubera ko yasinyiye abakozi benshi.

Abandi batanu bagize akanama gashinzwe amasoko na bo bazamuye ingingo imeze kimwe n’iya Kamanzi, ko batari bazi ko Rwema ari umukozi wa RBC.

Umucamanza yamubajije ko bitari mu nshingano z’abagize akanama k’amasoko gukora ubucukumbuzi buhagije butuma bamenya uwo bagiye guha isoko. Ndayambaje yasubije ko itegeko ritabisaba keretse mu gihe hari ikintu gitumye bagira amakenga mu gihe isoko rigiye gutangwa.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubafunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Nyuma yo gusuzumana ubushishozi ndetse bikanahuzwa n’ingingo zitandukanye z’amategeko abacamanza basanze nta mpamvu zikomeye zatuma aba bakozi bafungwa by’agateganyo bategeka ko bahita bafungurwa icyemezo kikimara gusomwa.

 

IVOMO: IGIHE