Umusirikare wafashwe mpiri na M23 yahishuye ba General 10 bayoboye FDLR
Nyuma yo gufatwa mpiri yavuze abayoboye FDLR muri iki gihe
Abajenerali bayobora fdlr
Adjudant Uwamungu Innocent ukomoka mu yahoze ari komini Mutura muri Perefegitura ya Gisenyi (ubu ni mu karere ka Rubavu) yatangaje amazina y’abasirikare bakuru bayoboye umutwe witwaje intwaro wa FDLR barimo 10 bafite amapeti yo mu cyiciro cya General.
Uwamungu uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 yatangaje ko yafatiwe mu gace ka Rutare, Tongo muri teritwari ya Rutshuru, ahitwa Paris mu birindiro bikomeye bya FDLR.
Imbere y’abarimo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Maj. Willy Ngoma, Uwamungu yagize ati: "Bamfatiye mu rutare, aho bita i Paris. Bamfashe turi kurwana, ndi umu-FDLR. Muri FDLR nakoraga muri Secrétariat yo kwa Omega. Nagiye muri FDLR mvuye i Masisi, nahageze duhunze, tuvuye mu makambi icyenda na gatandatu (1996).”
Abajijwe urutonde rw’abasirikare bakuru ba FDLR, yavuze ku isonga Umuyobozi Mukuru ku rwego rwa gisirikare, General Ntawunguka Pacifique wamenyekanye nka Gen. Omega ndetse n’abandi 8.
Yagize ati: "Abo nibuka harimo uwo General Omega na Commandant Second we, General Mugisha, Secrétaire Général Permanent we, General Gakwerere, General Nyembo, General Matovu, General Manzi, General Serge, General Kalume, General Poète na Lieutenant General Byiringiro.”
Ba Colonel yibuka ngo ni batatu, barimo: Sirikofe ukorana na Byiringiro Victor (amazina ye nyakuri ni Iyamuremye Gaston) mu birindiro bya FDLR biri ahitwa Kazaroho, Colonel Oreste na Colonel Ruvugayimikore Protogene uzwi nka Ruhinda, usanzwe ayobora umutwe wihariye witwa CRAP ukorera mu bice birimo: Rugari, Kalengela, Kibumba.
Amakuru Uwamungu yatanze yemejwe na mugenzi we Premier Sergent Uwiduhaye Marie Chantal uri mu bafashwe na M23. Uyu yavukiye muri Komini Rubavu ku Gisenyi, ababyeyi be bakaba baravukiye muri Rwerere.