Amerika yashyize miliyari 55 z'amadorari ku meza kugirango yongere kwigarurira ibihugu bya Afurika bisa n'ibyatangiye kuyitera umugongo
USA irashaka kongera kugira ijambo ku mugabane wa Afurika
Ibihugu bya Afurika byatangiye kwisunga ubushinwa
Amerika ivuga ko ishaka gufasha Afurika yunze ubumwe mu cyerekezo 2063
Kuri uyu wa Mbere ushize, White House yavuze mbere y’inama ihuza Amerika na Afurika ko iteganya gutanga miliyari 55 z’amadolari mu rwego rwo gufasha Afurika mu bukungu, ubuzima mu myaka itatu iri imbere.
Umunsi umwe mbere y’uko Perezida Joe Biden yakira kuri uyu wa Kabiri abakuru b’ibihugu 50 bo muri Afurika mu gihe Washington ihatanira kugira uruhare muri uyu mugabane, Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri White House, Jake Sullivan, yavuze ko Amerika igamije gufasha ibihugu bya Afurika kugera ku ntego zabyo.
Sullivan yabwiye abanyamakuru ati: "Mu gukorana cyane na Kongere, Amerika izaha Afurika miliyari 55 z'amadolari mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere mu nzego zitandukanye kugira ngo ikemure ibibazo by'ingutu by'iki gihe cyacu."
Sullivan yanze gutanga ibisobanuro birambuye, avuga ko bizamenyekana mu minsi itatu iri imbere y'ibiganiro ndetse no gusangira kwateguwe na Biden kuzabera muri White House asangira na bagenzi be bo muri Afurika.
Yashimangiye ko insanganyamatsiko izibandwaho muri iyi nama ari Gahunda ya 2063 (Agenda 2063), yo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’umugabane wa Afurika nk'uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Sullivan yabwiye abanyamakuru ati: "Ikiganiro cya mbere gikomeye perezida azayobora muri iyo nama kizibanda kuri Gahunda ya 2063".
Ati: "Iyo ntabwo ari inyandiko ya Amerika. Ntabwo ari Icyerekezo cy'Abanyamerika. Ni inyandiko y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ... Rero turazamura amajwi ya Afurika ndetse n'iby'ibanze muri Afurika mu byo dukora muri iyi nama".
Mu guhanganira kugira ijambo ku mugabane wa Afurika n’ibihugu by’ibihangange nk’u Bushinwa n’u Burusiya, Amerika irarwanira kugumana umwanya yahoze ifite ibyo bihugu bisa nk’aho bigenda byigarurira.