Perezida Kagame yavuze ikintu kimwe rukumbi cyatuma Rusesabagina ava mu munyururu

Perezida Kagame yavuze ikintu kimwe rukumbi cyatuma Rusesabagina ava mu munyururu

  • Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina yava mu munyururu ari uko ubishaka ateye igihugu akagifata

  • Perezida Kagame avuga ko nta muntu uzaza gutegeka u Rwanda ibyo rukora

  • Igitutu Amerika ikomeje gushyira ku Rwanda ngo rufungure Rusesabagina nta cyo cyahindura

Dec 15,2022

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda avuga ku busabe bwa Amerika ko Paul Rusesabagina arekurwa yavuze ko ’ntawe uzadukanga’ ku byemezo u Rwanda rufata ndetse ashimangira ko byasaba kugaba ugitero ugafata igihugu kugira ngo umufunguze.

Perezida Kagame yari mu kiganiro muri Amerika asubiza ku kibazo cy’ubusabe bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken bwo kurekura Rusesabagina.

Kagame yavuze ko Rusesabagina yareganywe n’abandi bantu 20 barimo abemeye ibyaha bakanamushinja ko ari we wari ubakuriye.

Ati: “Ariko hari abavuga ngo ‘hoya uyu muntu ni cyamamare, atuye muri Amerika none kubera ibyo mugomba kumurekura…nonese nitumurekura bizagenda bite kuri abo 20 bavuga ko yari abakuriye?”

Yavuze ko uru ari urubanza rukomeye ariko bashaka ko ruba imfabusa kuko “hari umuntu muri Amerika wabigennye atyo”, ati: “Yego, hari ababibona nk’ibisanzwe, ariko siko mbibona…”

Yongeraho ati: “Twabivuze neza ko nta muntu uzava aho ariho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacu...Wenda wakora igitero ugafata igihugu, wakora ibyo, ariko...”

Rusesabagina w’imyaka 68, wamenyakanye cyane kubera filimi ya "Hotel Rwanda", umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko "nta butabera ategereje" mu rukiko.

Ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yahawe umudari na leta ya Washington w’ibikorwa by’indashyikirwa uzwi nka ‘Presidential Medal of Freedom’ kubera iriya filimi ya Hollywood yakinwe ku nkuru ye itavugwaho rumwe mu Rwanda.

Muri uyu mwaka, Leta ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina "yarafunzwe mu buryo butari bwo" mu Rwanda, ibyo kandi niko byitwaga ku munyamerika ukina Basketball Britney Griner wari ufunzwe n’Uburusiya, ibyo rero bituma na Rusesabagina afatwa na Amerika nk’imfungwa ya politike, nk’uko New York Times ibivuga.

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho yashakishwaga n’ubucamanza nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, nyuma yo gushukwa ko agiye i Burundi akinjira mu ndege bwite yamugejeje i Kigali. Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe.

Ubwo Blinken yari i Kigali muri Kanama(8) aho yahuye na Paul Kagame, ikibazo cya Rusesabagina n’uko Amerika ikibona kiri mubyo baganiriyeho.

Icyo gihe asubiza ku byanditswe ku gitutu Amerika yotsa u Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, Kagame yanditse kuri Twitter ati: "Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano.!!"

BBC