Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

  • Amanota y'abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye yagiye hanze

  • Abatsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka 2021-20222 bamenyekanye

Dec 15,2022

Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022.Abatsinze ibizamini mu bumenyi rusange ni 94,6%.

Mu mashuri ya Technique ni 97,8%, mugihe mu mashuri y’inderabarezi (TTC) ari 99.9%.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta ari 47 379, abatsinze ni 44 818 bangana na 94.6%.

Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10,481, muri TVET ari 1424 naho muri TTC ari 16.

Abatsinzwe ibizamini mu bumenyi rusange basaga 2000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0.1%.

Mu mashuri ya tekinike, abakoze ibizamini bya Leta ni 21 227, abatsinze ni 20 752, bahwanye na 97,8%.

Mu mashuri nderabarezi, abakoze ibizamini bose ni 2895, abatsinze ni 2892, bangana na 99,9%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini, abarimu ndetse n’ababyeyi.

Ati "Ndagira ngo nshimire abanyeshuri bari hano bashoboye gukora cyane kurusha abandi n’abarimu bagize uruhare mur iyi gahunda yuose bagize uruhare haba mu bijyanye no kubitegura ndetse no kubikosora."

Kanamugire yagagaraje ko mu kugena ibyiciro by’amanota hifashishijwe uburyo bushya, aho amanota yose yashyizwe kuri 60 aho kuba 73 asanzwe.

Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe ‘Indashyikirwa’ kigasanishwa n’inyuguti ya ’A’ ifite agaciro ka 6.

Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n’inyuguti ya ’B’ n’agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni ’C’, agaciro kakaba ’4’. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni ’D’ naho agaciro kayo ni ’3’.

Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n’icyiciro cye ni ’E’ naho agaciro kayo ni ’2’. Ufite agaciro k’icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39.

Icyiciro cye gisanishwa n’inyuguti ya ’S’. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni ’F’ naho agaciro kakaba ’0.’