Abakobwa: Niyo wamanura inyenyeri uyu musore mukundana ntazakugira umugore niba umubonaho ibi bimenyetso
Ibimenyetso byakwereka ko umusore ukunda atakubona nk'umugore we ahazaza
Ni ibintu bisanzwe ko abakobwa bifuza gushaka bakagira urugo, iyo bageze imyaka runaka usanga bose bifuza ko umusore bakundana atera ivi akabasaba kuzamubera umugore w’ahazaza.
Hari igihe ibyifuzo by’uyu mukobwa ategereza ko bishyirwa mu bikorwa agaheba, ahubwo akabona adasobanukirwa neza ahazaza he n’umusore bari kumwe. Akibaza niba mu by’ukuri amubonamo umugore we w’ahazaza cyangwa niba urukundo rwabo nta kizima ruzageraho
Umukobwa akomeza kumva ko igihe kizagera bitewe n’icyo umuhungu akomeza kwitwaza. Hari igihe akubwira ngo afite akazi kenshi cyangwa se ubuzima ntiburajya ku murongo cyangwa ko nta mafaranga ahagije yari yagira yo gutunga umuryango.
Ibi rimwe na rimwe akabifata nk’urwitwazo kugira ngo akugumane hafi aho atarinze kugushaka:
Dore ibimenyetso bigaragaza ko umusore mukunda atakubonamo umugore we w’ahazaza nkuko Ecrema ibitangaza:
1. Yakubwiye ko atazigera ashaka
Ibi abakobwa benshi bakunda kubyirengagiza, kuko bumva ko umusore niba amukunda koko azahindura umugambi we wo kutubaka akamushaka.
Ibi biterwa n’uko benshi baba barerebye filime nyinshi kuko mu buzima busanzwe ntibibaho, iyo umuhungu yakubwiye ko nta gahunda afite ubwo ntayo aba afite.
Nta mpamvu yo gukomeza kwihambira ku muntu niba icyerekezo cyanyu gihabanye.
2. Ntarakwereka umuryango kandi mumaranye igihe gihagije
Niba umusore mukundanye imyaka n’imyaniko, ukaba utarahura n’umuryango we menya ko mudafitanye gahunda.
Iyo umusore yerekana umukobwa iwabo aba ashaka kumenya icyo babitekerezaho, niba bamushimye nk’umuntu umuryango ugiye kunguka cyangwa niba bamugaye.
Niba wowe ataranakwereka abavandimwe be menya ko atakubona nk’umugore we w’ahazaza, ca iyawe nzira hakiri kare.
3. Ntashaka ko mutegurira hamwe iminsi iri imbere
Iyo abantu bamaze igihe kirekire bakundana ni ngombwa ko batangira gutegurana iminsi iri mbere kuko buri wese aba yibona mu buzima bw’undi, ariko niba iyo ushatse kuganira na we ibyerekeye ejo ukabona ntabishaka cyangwa se ntibimufasheho ukwiye gutangira kubigiraho impungenge. Ibi yanga ko mu biganiraho kuko abazi neza ko muri iyi gahunda y’igihe kirekire hazamo n’ubukwe.
4. Ahora afite urwitwazo
Ni ibisanzwe ko umusore n’inkumi bakundana bagira umwanya wo kuganira ku hazaza habo. Ariko niba umusore mukundana uyu munsi iyo ubimubajije buri gihe ahora afite urwitwazo ko nta mafaranga afite yamara kubona akazi keza kamwinjiriza amafaranga afatika agakomeza gushaka izindi mpamvu, ni ikimenyetso kigaragaraza ko nta gahunda agufiteho.
5. Abayeho nk’ingaragu
Buriya umuntu ufite umukunzi atandukanye n’utamufite, niba ubona umusore mukundana yitwara nk’udafite umukunzi kandi uhari bigaragaza ko n’ubundi mudafite icyerekezo kimwe.
Hari abasore benshi baba bagishaka kwitwara nk’ingaragu kandi bafite abakunzi.
Niba uwo mukundana ari wa musore ubayeho asohoka buri gihe ntakubwire, avugisha kandi agatereta abandi bakobwa, ataguha umwanya ukwiriye kandi akaba agendana n’inshuti z’ingaragu gusa, uwo muntu nta gahunda aba afite yo gushaka vuba.
6. Avuga ko atazi niba yiteguye ku gushaka
Hari igihe koko bibaho ko umuhungu aba atiteguye gushaka ako kanya, ariko iyo umaze imyaka ukundana nawe akaba yumva atazi niba yiteguye kugushaka iki ni ikimenyetso kigaragaza ko atazagushaka.
Abantu baratandukanye ariko iyo ubona umuntu nta gahunda ifatika afite n’ubundi ntayo aba afite. Ni byiza kumvikana icyo buri wese ashaka, mwabona bidahuye buri wese agafata inzira ye.