Umugore yasabye gatanya n'umugabo we nyuma y'ukwezi kumwe gusa ashyingiwe ibyo urukiko rwamutegetse biratangaje

Umugore yasabye gatanya n'umugabo we nyuma y'ukwezi kumwe gusa ashyingiwe ibyo urukiko rwamutegetse biratangaje

  • Yatse Gatanya Nyuma Y'ukwezi Kumwe Arongowe

  • Yategetswe Gusubiza Inkwano

Dec 17,2022

Nyuma y'ukwezi kumwe gusa ashyingiwe, umugore yahawe gatanya gusa ategekwa kugarura inkwano ndetse n'igikapu cy'imyenda yahawe n'umugabo we ubwo bashyingiranwaga.

Uyu mugore ukomoka muri Nigeria, Maryam Dahiru, yagejeje ikifuzo cyo gutandukana n'umugabo we Salihu Yakubu mu rukiko rugendera kuri Sharia ruherereye mu Leta ya Kaduna.

Umucamanza yavuze ko gutandukana kw'aba bombi byabaye mu bwumvikane ariko ategeka ko umugore agomba gusubiza inkwano zose ndetse n'imyenda yose yahawe akaba atarayambara. Iyo yambaye ni yo yonyine yemerewe kugumana.

Gusa Uyu mugore na we yemerewe gutwara ibyo yatahanye ku mugabo byose kuko ari ibye.

ESE IYI GATANYA WOWE URAYUMVA UTE? ESE BIRAKWIYE KO UMUGORE ASUBIZA INKWANO MU GIHE ATANDUKANYE N'UMUGABO? >> KANDA HANO TWIGANIRIRE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK