Worldcup: Umutoza w'Ubufaransa yahishuye ikintu kimubabaje ku mukino bagiye guhuriramo na Argentine

Worldcup: Umutoza w'Ubufaransa yahishuye ikintu kimubabaje ku mukino bagiye guhuriramo na Argentine

  • Didier Deaschamps yavuze ko ababajwe n'uko Abafaransa bamwe bifuza ko Messi atwari igikombe cy'isi atsinze igihugu cyabo

  • Argentine igiye gukina n'Ubufaransa

Dec 18,2022

Umutoza Didier Deschamps yavuze ko hari Abafaransa benshi bifuza ko Lionel Messi atwara igikombe cy’isi uyu munsi atsinze igihugu cyabo.

Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cya nyuma aho yagaragaje ko bibabaje kuba aba bafaransa bifuza ko Lionel Messi abatsinda.

Deschamps ufite ikibazo cy’uko hari virusi y’ibicurane yinjiye mu ikipe ye igatuma bamwe batitoza,yavuze ko barakora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino.

Uyu mutoza arashaka gukora amateka yo kuba umutoza wa kabiri utwaye igikombe cy’isi kabiri kikurikiranya.

Yagize ati "Nzi Argentina kandi hari abafaransa bamwe bifuza ko Lionel Messi atwara igikombe cy’isi ariko turakora ibishoboka byose tugere ku ntego yacu. Benshi mu bafana bashobora gufana Argentina kubera ko ariho bavuka cyangwa se bakunda iriya kipe. Abanya Argentina n’abantu beza bashyigikira ikipe yabo kandi icyo n’ikintu cyiza. Ni byiza kugira umwuka nk’uwo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Icyakora abo duhanganye ntabwo bari mu bafana,ni ikipe tuzahurira mu kibuga kandi ni beza bihagije ku buryo baguhangayikisha.

Amakipe yose afite intego imwe ariko imwe muri yo niyo iregukana inyenyeri ya gatatu."

“Both teams have the same objective and only one will come out with a third star.”

Kapiteni w’Ubufaransa,Hugo Lloris nawe yavuze ko abizi neza ko abantu benshi bifuza ko Messi atwara igikombe cy’ingenzi cyane nyuma yo kugira ibihe byiza cyane muri ruhago.

Ati "Igihe cyose dushyigikiwe n’abafana bacu kandi turabizi abafaransa bose baradushyigikiye,nta kindi kintu kiduhangayikishije

Twatangiye igikombe cy’isi dufite intego yo kugera kure hashoboka.Abantu bake nibo baduhaga amahirwe ariko reba turi ku mukino wa nyuma,turakora ibishoboka byose tuwutsinde.

Tuzi icyo Messi asobanuye mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi ariko ndizera ko irushanwa ari rinini ku buryo wakwibanda ku mukinnyi umwe.

N’umukino wa nyuma urahuza ibihugu 2 bikomeye mu mupira,Ubufaransa na Argentina.....Turaza gushaka urufunguzo rutuma dutsinda uyu mukino."

Deschamps n’umwe mu bagabo bake batwaye igikombe cy’isi ari abakinnyi bakanagitwara ari n’abatoza ndetse ubu arashaka kugera ku gahigo k’umutaliyani,Vittorio Pozzo watwaye igikombe cy’isi kabiri kikurikiranya 1934 na 1938.