Umutoza Haringingo wa Rayon Sports asigaye ku gagozi gafashwe na Gasogi United

Umutoza Haringingo wa Rayon Sports asigaye ku gagozi gafashwe na Gasogi United

  • Rayon Sports yahaye Haringingo amahirwe ya nyuma yo gutsinda Gasogi United cyangwa akirukanwa

  • Umutoza Haringingo akomeje kujya mu manegeka nyuma yo gutsindwa na APR FC

  • Akazi k'umutoza Haringingo kari mu maboko ya Gasogi United

Dec 19,2022

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama nyuma yo gutsindwa na APR FC bwemeza ko umutoza Haringingo Francis Christian adahita yirukanwa ariko ko agomba kubona amanota 3 byanze bikunze kuri Gasogi United.

Amakuru aravuga ko inama yateranye ikitaraganya muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0,yemeje ko umutoza Haringingo Francis azirukanwa natsindwa cyangwa akanganya na

Ikipe ya Rayon Sports imaze imikino 2 yikurikiranya itsindwa bityo irashaka gutsinda umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona mbere y’uko yiyubaka izana abakinnyi bakomeye.

Umutoza Haringingo byari byitezwe ko yirukanwa ariko Rayon Sports yabaye yihanganye imusaba gutsinda umukino ukurikira.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports igeza imikino irindwi itazi uko gutsinda APR FC bimera kuko ibiheruka muri Mata 2019. Kuva icyo gihe, yatsinzwe itanu, inganya ibiri.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari yategewe ibihumbi 500 Frw kuri buri mukinnyi iyo batsinda. Ni mu gihe APR FC, yo yari yemerewe ibihumbi 300 Frw nk’uko bisanzwe bigenda kuri uyu mukino.

Nyuma y’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, AS Kigali irayoboye n’amanota 30, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 28, irusha APR FC na Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.