Imitoma umukobwa wese aba yifuza kumva mu matwi ye ayibwiwe n'umukunzi we
Iyo ugerageje kugenda utera ikerekezo hirya no hino mubakundana bakubwira ko hari amagambo usanga abakobwa bakunda kubwirwa cyane kurusha andi wavuga, Iwacumarket twagerageje kubakusanyiriza amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa no kunyura umutima we:
1-Inseko yawe ishobora kumurikira ijoro ry’icuraburindi rikaba umucyo: Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse. Inseko, amaso, imisatsi, ingendo mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata.
2-Uri mwiza cyane, uko uri undutira bose: Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza. Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye ku mutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.
3-Nkunda iyo turi kumwe: Iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya. Umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu cy’agaciro kanini.
4-Uri igice kinyuzuza: Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese. Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima.
5-Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye: Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba,ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe.