Diyoseze ya Ruhengeri: Phocas wari umazemo imyaka 15 ari Padiri yesezeye mu gipadiri nyuma yo guhumuka

Diyoseze ya Ruhengeri: Phocas wari umazemo imyaka 15 ari Padiri yesezeye mu gipadiri nyuma yo guhumuka

  • Phocas avuga ko yari arambiwe uburyarya n'ubwibone

  • Padiri Niwemushumba Phocas yeguye ku busaserodoti

Dec 21,2022

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yeguye muri uwo muhamagaro.

Niwemushumba yari amaze muri uwo muhamagaro imyaka 15.

Mu ibaruwa y’isezera rye yandikiye Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent,kuwa 06 Ukuboza 2022,yavuze ko hari ibyo adashobora kwihanganira birimo uburyarya n’ubwibone.

Padiri Niwemushumba usanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe,yavuze ko igihe amaze i Burayi cyamuhumuye amaso aratekereza,aranashishoza abona ko adakwiye gukomeza uyu muhamagaro.

Yavuze ko kubera uburyarya n’ubwibone bikomeje kwiyongera muri Kiliziya gatolika yahisemo kwegura ku mirimo ye.

Ati "Neguye ku murimo w’ubusaseridoti nari mazemo imyaka 15 ndetse n’izindi nshingano zose nari narahawe kugeza ubu."