Argentine: Lionel Messi na bagenzi be bahungishirijwe mu ndege kubera abafana
Ikipe ya Argentine yahungishirijwe mu ndege kubera abafana basaga miliyoni 5 bari baje kubakira
Lionel Messi na bagenzi be bakiriwe nk'abami iwabo muri Argentine
Abantu babarirwa muri miliyoni 5 bahuriye mu mujyi was Buenos Aires mu birori byo kwishimira igikombe cy’Isi cyegukanywe n’igihugu cya Argentina.
Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Argentina yerekanye igikombe cy’isi yatwaye ku Cyumweru batsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.
Kubera ubwinshi bw’aba bafana bateze imodoka yazengurutsaga abakinnyi biba ngombwa ko hazanwa indege irabtwara.
Kubera ibi birori, abafana bamwe baraye ku munara muremure uzwi cyane witwa Obelisk I Buenos Aires byabereyeho.
Argentina yaherukaga gutwara Igikombe cy’isi mu 1986,yakoze ibitangaza ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022,yegukana iki gikombe itsinze Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’umukino wari warangiye ari ibitego 3-3 mu minota 120.