Chorale de Kigali yasohoje zimwe mu nzozi za Yvan Buravan - AMAFOTO
Chorale de Kigali yasubiyemo indirimo ya Yvan Buravan - GUSAAKAARA
Igitaramo cya Chorale de Kigali cyanyuze abatari bake
Mu gihe amarira agishoka ku matama y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakundaga Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, Chorale de Kigali yongeye gukirigita amarangamutima y’abakunzi b’uyu muhanzi bongera gusuka amarira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumva uko basubiyemo indirimbo ye.
Mu gitaramo cya Chorale de Kigali, Prof. Jean Claude Byiringiro wari uyoboye ibirori akomoza kuri iyi ndirimbo yahishuye ko nyuma y’ubusabe bwa nyakwigendera, umuryango we wabasabye kubahiriza icyifuzo cyo gusubiramo indirimbo ye ‘Gusaakaara’ nabo bacyakirana yombi.
Prof. Byiringiro yashimye ubuhanga Yvan Buravan yari afite mu muziki, cyane ubwo kuririmba mu buryo abakuru n’abato biyumva mu gihangano cye.
Ati “Ni indirimbo irimo ubuhanga budasanzwe, yabaye ikiraro mu buryo bwinshi. Yabaye ikiraro cyatumye ‘Chorale de Kigali’ yambuka iririmba umuziki utari uwo abantu bamenyereye mu kiliziya ahubwo turirimba n’umuziki usanzwe.”
Ikindi kintu uyu mugabo yakomojeho ni uko muri iyi ndirimbo, Yvan Buravan yabaye ikiraro cyo guhuza umuziki wo hambere unyura abakuze n’unyura abakiri bato.
Ati “Ikiraro cyabanje ni uko ari indirimbo ihuza umuziki wa cyera n’umuziki w’uyu munsi, agahuza mu buryo bwa gihanga ururimi abakuru bumva ndetse ntiyibagirwe n’ibyo abato bumva.”
Prof. Byiringiro yahise atanga rugari kuri ‘Chorale de Kigali’ baranzika. Ni indirimbo yakiranywe yombi, ndetse yongera kuriza abatari bake bagiye batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima n’ibyo iyo korali yakoze.
Umubyeyi wa Yvan Buravan na mushiki we bishimiye Chorale de Kigali yasubije ikifuzo cya Yvan.
Umubyeyi wa Yvan Buravan na Mushiki we bashimiye Chorale de Kigali