RDC yabyiniye ku rukoma nyuma y'igikorwa cya UN ivuga ko kigiye kuyifasha gutsinda M23

RDC yabyiniye ku rukoma nyuma y'igikorwa cya UN ivuga ko kigiye kuyifasha gutsinda M23

  • Leta ya RDC yemerewe kongera kugura intwaro

  • Umuvugizi wa Leta muri RDC yavuze ko bagiye gutsinda urugamba barimo na M23

Dec 21,2022

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bwizeye ko ingabo z’iki gihugu zizatsinda umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho umwanzuro (embargo) wari warafashwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ukuweho.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, aka kanama kemeje ko gakuyeho ibwiriza kari karahaye ibihugu cyangwa se inganda bigurisha RDC intwaro, wo kubanza kukamenyesha kugira ngo gakurikirane inzira zinyuramo.

Uyu mwanzuro wari warafashwe mu rwego rwo gukumira ko izi ntwaro zagera mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bwagaragaje kenshi ko ububangamiye mu gihe uhanganye na M23.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aherutse kumenyesha UN ko mu ntwaro igihugu cyabo kigura, inyinshi zifatirwa n’abavuga ko batizera ko zitaba zerekeza mu maboko y’imitwe ihungabanya umutekano.

Nyuma yo gukurikirwaho uyu mwanzuro, Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko igisirikare cyabo kigiye kubona ubushobozi bukenewe bwo guhangana na M23. Ati: “Dutsinze urugamba, twomowe akarengane.”

RDC yari yarafatiwe uyu mwanzuro kuva mu mwaka w’2008,  nyuma y’aho bimenyekanye ko hari abasirikare bakuru bayo bazigurisha inyeshyamba.