Ikipe ya Morocco yakiriwe nk'abami i Rabat nyuma yo gukora amateka mu gikombe cy'isi - AMAFOTO
Ikipe ya Maroc yaraye yakiriwe neza cyane iwabo nyuma yo gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere muri Afurika igeze muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.
Maroc yagaragaje ko ikomeye iyobora itsinda nyuma yo gutsinda Ububiligi,muri 1/16 isezerera Spain hanyuma 1/4 itsinda Portugal.
Nubwo benshi batayihaga amahirwe, Maroc yakoze ibyanananiye ibindi bihugu muri Afurika irangiza ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’Afurika.
Ibi byatumye yakirwa nk’abami mu gihugu cyabo aho batambagijwe muri Bisi nini, abafana benshi ku muhanda babaha amashyi.
Aba bakinnyi bazengurukijwe umujyi wa Rabat mu modoka itukura ndetse batererwa ibishashi mu kubashimira.
Abagabo, abagore n’abana ndetse n’abari baturutse hanze ya Maroc baje bitwaje amabendera y’igihugu bashima izi ntwari zabo.