Hahishuwe ijambo Mbappe yabwiye bagenzi be nyuma yo gutsindwa ibitego 2 na Argentine ryatumye bagaruka mu mukino
Amagambo Kylian Mbappe yabwiye bagenze be mu rwambariro
Ijambo Kylian Mbappe yanditse ku mbuga nkoranyambaga
Ku cyumweru nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ukomeje kuvugisha benshi hagati ya Argentina n’Ubufaransa aho Kylian Mbappe yawutsinzemo ibitego 3 wenyine.
Uyu mukino wari wamaze kuva mu maboko ya Les Bleus mu minota 36 yonyine kuko yari yamaze gutsindwa ibitego 2-0 kandi iri kurushwa cyane.
Icyakora Mbappe wujuje imyaka 24 kuri uyu wa kabiri, yagaragaje imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru,ubwo abakinnyi bari mu rwambariro ndetse anafasha iyi kipe kwishyura ibi bitego 2 mu minota 11 ya nyuma y’umukino.
Mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be bari mu kiruhuko, yagize ati: “Ntitugomba gukora nabi. Tugiye gusubira mu kibuga, tugomba kuyishyura. Twatsinzwe ibitego 2, dushobora kugaruka. ....basore, ibi biba rimwe mu myaka 4,...! ”
Mbappe yagaragaje ubushobozi bwe bwo gufasha ikipe y’igihugu ubwo aya magambo yayashyiraga mu bikorwa yishyura ibyo bitego ndetse no mu minota 30 yishyura ikindi cyari cyatsinzwe na Messi banganya 3-3,amakipe yombi ajya muri penaliti.
Mbappe nta kosa yakoze muri uyu mukino,yaba muri penaliti 3 yateye uwo munsi ndetse nuko yitwaye muri rusange gusa amakipe ageze ku gutera penaliti,Ubufaransa bwahushije ebyiri za Coman na Tchouameni birangiye butsinzwe kuri 4-2.
Kylian Mbappe yagaraye atishimye na busa nyuma yo gutsindirwa kuri Penaliti na Argentine ku buryo n'igihe yahabwa igihembo atigeze amwenyura na gato.
Nyuma yo gutsindwa,Mbappe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ijambo rimwe ngo "tuzagaruka".