Abasore: Dore amayeri yagufasha gutereta umukobwa muhuriye ku ishuri bwa mbere

Abasore: Dore amayeri yagufasha gutereta umukobwa muhuriye ku ishuri bwa mbere

Dec 21,2022

Niba wiga mu mashuri yisumbuye cyangwa muri kaminuza, ukaba ugorwa no kuvugana n’umukobwa muhahurira, muri iyi nkuru urigiramo uburyo bwo gukoresha.

Kuba wavugana n’umukobwa muhuye cyangwa mwigana bituma umubano wanyu uzamuka mukaba mwajya munavugana umunsi ku munsi.

Ikintu cya mbere uba usabwa gukora ni ukwihagararaho bya kigabo. Gerageza kudatekereza cyane mu gihe ugiye kumuvugisha, menya neza ko nawe ashobora kuba akeneye kukuvugisha hanyuma wikuremo ubwoba uterwa n’andi marangamutima waba umufitiye wihagarareho, wasanga ategereje ko ari wowe umwegera mbere.

1. Humeka gato mbere y’uko ugira ijambo uvuga umubwira.

2. Mwenyura (Seka). Mu gihe umubonye, ari hakurya yawe, banza umusekere neza n'akamwenyu keza cyane. Guseka bigaragaza ko ukeneye ko muvugana kandi ko umwishimiye.

3. Ushobora kuba utarigeze umusekera na mbere ukaba utari uzi icyo byakumarira, uyu mwanya muhe umwanya umuvugishe, ubicishije mu nseko.

4. Musuhuze ukoresheje ijambo “Hello” (Muraho!). Niba umubonye ari mu masaha ya mu gitondo, musuhuze neza mu ijwi ryiza cyane, ibi bizatuma akubonamo inshuti. Ntukoreshe amazina ye mu gihe uri kumusuhuza niba mudasanzwe muganira.

5. Gira akantu umusaba ko agukorera. Inzira y’ibanze kuri wowe ni uko watangiza akaganiro gato kuri we , hanyuma ugashaka akantu gato cyane wamusaba ko agukorera.

Urugero: Ushobora kumubwira ngo ‘Ese wampa ako gati kari imbere yawe?’. Ibi ntukabikoreshe igihe kirekire kuko azatekereza ko urimo kumukoresha.

6. Gira utubazo umubaza. Kubaza umuntu utubazo ni inzira nziza yo gutangira ibiganiro byanyu kandi ukaba wabyungukiramo kandi azishimira kugusubiza.

7. Mwubahe nabyo bizagufasha, wirinde kujya ukoresha amagambo akakaye cyane kuri we cyangwa nujya kumusuhuza umubwire ngo ‘Hey Baby’ cyangwa ngo ubivuge wikinira ngo ‘Icyana amakuru se’, ibi bimwereka ko nta gahunda ufite ndetse ko utarakura.

Uretse ibi tugarutseho muri iyi nkuru hari izindi nzira wakoresha ukabasha kuvugana n’umukobwa wihebeye ariko wabuze uko muvugana.

Inkomoko: Wikihow