Uburanga bwa Miss Muheto wujuje imyaka 19 afite imodoka ye kandi yitwara - AMAFOTO

Uburanga bwa Miss Muheto wujuje imyaka 19 afite imodoka ye kandi yitwara - AMAFOTO

Dec 21,2022

Nshuti Divine Muheto ni umukobwa wanyeganyeje imbuga ku mbuga nkoranyambaga ubwo habaga amajonjora y’abakobwa bazahagararira Intara y'lburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022. Yaje mu bakobwa 9 babonye itike yo guserukira iyi Ntara.

Ubwiza bwa Muheto bwatangaje abatari bake aho benshi batangaje ibitandukanye kugeza ubwo umwe mu bagize akanama nkemurampaka Mutesi Jolly wanabaye Miss Rwnda 2016, atigezeye yiyumanganya agira ati: ”Muheto uri mwiza pee”.

Uyu munsi Miss Mutesi Jolly yaramubwiye ati: "Muheto uri mwiza pe"

Ku rubuga rwa Twitter hacicikanye ibitekerezo bitandukanye by'abatangariye uburanga bwa Muheto. Uwitwa ‘Presiyo OG’ ubwo yari amaze kubona amafoto ya Muheto, yaragize ati: ”Uyu anciye inyuma ni njye wamusaba imbabazi kabisa.”

Uwitwa “Sindaza” akimara kubona mugenzi we ibyo avuze yagize ati: "Ayo mahirwe wayakura he?". Hari uwashyizemo gutebya aravuga ati: ”Imana yamuremye kuwa Mbere, muve mu macupa ya Gaz".

Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022, asimbura Ingabire Grace wari ufite iry'umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w'imyaka 19 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y'Intara y'lburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Nshuti Divine Muheto ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi y'u Rwanda mu Majyaruguru. Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girl's School Gahini i Kayonza mu ishami ry'lmibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'lsi (MEG).

Mu kiganiro Muheto yagiranye n'itangazamakuru akimara kuba Nyampinga w’u Rwanda, yagize ati "Ni ibintu bikomeye nari narifuje. Muri macye ni ibyishimo mfite bidasanzwe ndanyuzwe".

Muheto wanegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity), yakomeje agira ati '"Ibanga mu by'ukuri ni ugukora cyane ubundi ukiragiza Imana, byose ni ubuntu bw'lmana n'umugisha uzamo".

Yavuze ko kuva yatangira urugendo rwo quhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yari afite icyizere giturutse ku kuba abantu benshi bari bamushyigikiye by’umwihariko ababyeyi be. Ati "Igihe natangiriye urugendo nari mfite icyizere ni cyo cyatumye njya mu marushanwa."