Umuyobozi wa APR FC yashimiye abakinnyi be kuba barongeye gukubita incuro Rayon Sports

Umuyobozi wa APR FC yashimiye abakinnyi be kuba barongeye gukubita incuro Rayon Sports

  • APR FC yatsinze Rayon Sports

Dec 22,2022

Umuyobozi [Chairman] wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports aho yanabasabye guha abafana iminsi mikuru batsinda na Etincelles FC.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga ikipe ku munsi w’ejo mbere y’uko ihura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Yagize ati ” Nzanywe hano no kubashimira ibyo mwakoze mutsinda Rayon Sports tumaze imyaka irenga itatu tubatsinda, mwaberetse ko ntaho banyura batsinda. Mwitwaye neza rwose ubutumwa twagiye tubona ni ububashimira, cyane Ingabo zose aho ziri zarishimye kuko mwakoze ibyo bari babitezeho.”

Yongeye kwibutsa abakinnyi b’iyi kipe ko kizira kunganya muri APR F.C ko bagomba gutsinda buri mukino, anasaba abakinnyi ko bagomba guha impano ya Noheli n’ Ubunani abakunzi ba APR F.C

Ati” Icya kabiri cyanzanye ni uko urugamba rutararangira turacyafite umukino na Etincelles, bityo ndagira ngo mbasabe mutange ibyo mufite byose mbere yuko dutangira imikino yo kwishyura (Return Games). Abakunzi ba APR F.C badahwema kutugaragariza urukundo igihe cyose, tugomba kubaha intsinzi cyane ko nabo bayigiramo urubare.

Muzatsinde kuko mubishoboye n’ubwo nta kipe yoroshye iri muri Shampiyona, mwe ntayabatera ubwoba kuko muri Abakinnyi beza kandi bashoboye, mbifurije rero kwitwara neza ubwo muzaba muhura na Etincelles FC.”

Etincelles irakira APR F.C kuri uyu wa Kane saa cyenda zuzuye/1500Hrs kuri Stade Umuganda.