MINEDUC yashyize hanze ingengabihe nshya y'amasomo izakurikizwa mu mashuri kuva kuwa 1 Mutarama 2023
Ingengabihe y'amasomo mu mashuri yavuguruwe
Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze itangazo rigaragaza amasaha mashya y’ishuri aho rizajya ritangira saa mbili n’igice rigasozwa saa kumi n’imwe.
MINEDUC yavuze ko iyi ngengabihe ireba amashuri ya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ayigenga akurikiza integanya nyigisho ya Leta.
Iyi ngengabihe igaragaza ko amasomo azajya atangira 8h30, aho kuva 7h30. Azajya arangira 17h00.
Ikiruhuko cya mu gitondo (Break) kizajya gitangira saa 10h45 kirangire saa 11h00. Ikiruhuko kini gifatirwamo amafunguro cyo kizajya gitangira saa 12h20 kirangira saa 13h25.
Ikiruhuko cya ni mugoroba cyo kizajya gitangira saa 15h25 kirangira saa 15h40, amasomo asozwe saa 17h00.
Mu mashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga naho kwigisha bizajya bitangira saa 8h30, gusa igihe cyo gutaha bazakigenera hakurikijwe ibiteganywa na gahunda bakurikiza.
Ingengabihe irambuye yerekana amasaha yigishwa kuri buri cyiciro no kuri buri somo, izashyirwa ahagaragara tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Ku mpinduka z’amasaha y’amashuri, bivuze ko ugereranyije n’amasaha yari asanzwe, havuyeho isaha n’igice.
Minisiteri y’Uburezi iyibukije Abaturarwanda ko amasaha y’ishuri yavuguruwe, azatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023.