Perezida Zerensky wa Ukraine yasuye USA atwawe na Airforce One
Perezida Zerensky yakoreye uruzinduko muri Amerika
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yageze i Washington DC kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022 atwawe n’indege ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).
Zelensky yageze muri USA mu masaha y’umugoroba, aho asobanura ko yagiye gushimira iki gihugu uburyo gikomeje gufasha icye mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zimaze amezi hafi 10 zibashojeho intambara.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize ku rubuga rwa Telegram amafoto amugaragaza ageze ku kibuga cy’indege cy’i Washington DC, asohoka mu ndege ya USA yahamugejeje, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo mu rwego rwa dipolomasi n’abasirikare.
Kuri aya mafoto, yageretseho ubutumwa bugira buti: "Uyu munsi ndi i Washington kugira ngo nshimire Abanyamerika, Perezida n’inteko ishinga amategeko ku bw’ubufasha baduhaye bwari bukenewe cyane. Ni mu rwego kandi rwo gukomeza imikoranire kugira ngo dusatire intsinzi."
Zelensky yavuye ku kibuga cy’indege, yerekeza ku biro bya Perezida wa USA, yakirwa na mugenzi we Joe Biden n’umufasha we Dr Jill Biden, Umunyamabanga wa USA, Anthony Blinken ndetse n’abandi banyacyubahiro.
Uru ruzinduko ni urwa mbere Zelensky agiriye hanze ya Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo ingabo z’u Burusiya zatangizaga ibitero mu gihugu cye.