Perezida Ndayishimiye yavuze ko intambara hagati  y'ingabo za EAC na m23 itari ngombwa

Perezida Ndayishimiye yavuze ko intambara hagati y'ingabo za EAC na m23 itari ngombwa

  • Tshisekedi yavuze ko abanzi babo bagiye gusubira aho bavuye

Dec 22,2022

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, abona intambara y’ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 idakenewe.

Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyibandaga ku ngingo zirimo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’inshingano ingabo za EAC ziri mu mutwe uzwi nka EACRF zifite muri iki gihugu.

I Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022, Ndayishimiye n’abandi bakuru b’ibihugu barimo João Lourenço, Félix Tshisekedi wa RDC ndetse na Minisitiri Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida w’u Rwanda, banzuye ko M23 ihagarika imirwano, igasubira mu bice yahozemo mbere.

Aba bakuru b’ibihugu bamenyesheje M23 ko mu gihe itakubahiriza ibi byemezo byombi guhera tariki ya 25 Ugushyingo, ingabo ziri mu mutwe wa EACRF, zifatanyije n’iza RDC zizayirasaho kugira ngo ibyubahirize ku ngufu.

M23 yemeza ko yahagaritse imirwano ariko ntirava mu bice iherutse gufata, birimo Kiwanja, santere ya Rutshuru ndetse na Bunagana, n’ubwo isobanura ko yiteguye kubyubahiriza, mu gihe ingabo za RDC zitayirasaho nk’uko byagenze mu mwaka w’2013.

Ndayishimiye yabajijwe niba ingabo zo muri EACRF zitazajya mu mirwano na M23, asubiza ko uyu muryango utifuza kujya mu ntambara n’uyu mutwe witwaje intwaro, cyane ko ngo na wo uteganya gusubira inyuma. Yagize ati: "Ntabwo dukeneye intambara. Ahubwo, twabwiwe ko abarwanyi ba M23 na bo barambiwe iyi ntambara, kandi ko bashaka kwinjira mu biganiro by’amahoro."

Icyizere cy’uko M23 yaba iteganya gusubira inyuma cyanatanzwe na Perezida Tshisekedi ubwo yasuraga abatuye mu mujyi wa Mbandaka mu ntara ya Equateur kuri uyu wa 21 Ukuboza. Yababwiye ati: "Amakuru mfite ni uko ubu tuvugana, abanzi bari kwitegura gusubira aho baturutse.”