M23 yemeye kurekura ibirindiro byose ifite muri Kibumba muri teritwari ya Rutshuru bitarenze uyu wa Gatanu taliki ya 23 Ukuboza
M23 igiye guha ibirindiro byayo bya Kibumba ingabo za EAC
Umutwe wa M23 watangaje ko wemeye kuva mu birindiro byose wari ufite mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Rutshuru, yemera kubishyikiriza Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zagiye kugarura amahoro muri RDC (EACRF).
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe wafashe kiriya cyemezo nyuma y'inama yawuhuje n'intumwa za EACRF ndetse n'izaKomisiyo yashyizweho ishinzwe igenzura [ry'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama y'i Luanda].
Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza, nyuma y'indi nanone yahuje M23 n'intumwa zirimo iza EACRF, Komisiyo yashyizweho ishinzwe igenzura, MONUSCO, EJVM na FARDC yabereye i Kibumba ku wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022.
M23 mu itangazo yasohoye yavuze ko "Tutitaye ku bitero bikomeje kugabwa ku birindiro byacu ndetse n'ubwicanyi ihuriro ry'Ingabo za Guverinoma rikomeje gukorera abaturage bacu, M23 yatije ubufasha bwayo imbaraga z'akarere, bityo ikaba yemeye gushyikiriza ibirindiro byayo by'i Kibumba EACRF."
Biteganyijwe ko saa tanu z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ari bwo M23 ikora umuhango wo gushyikiriza EACRF ibirindiro ifite muri Kibumba. Ni umuhango ubera muri kariya gace.
Uyu mutwe watangaje ko wafashe iki cyemezo, mu rwego rwo gutiza amaboko abayobozi b'akarere bakomeje gukora ubutitsa mu rwego rwo gushaka umuti w'amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Wavuze kandi ko iki cyemezo ari ikimenyetso cyiza cyo gushaka amahoro wagaragaje, nk'uko biri mu murongo w'imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu by'akarere yabereye i Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Imwe mu myanzuro y'iyi nama yayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola yasabaga M23 guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose yigaruriye hanyuma ikabisiga mu biganza by'Ingabo z'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Icyo gihe abarwanyi b'uyu mutwe kandi basabwe gusubira mu birindiro byabo bya kera biri mu musozi wa Sabyinyo.
M23 nyuma yo gufata icyemezo cyo kuva mu birindiro by'i Kibumba, yatangaje ko "yiteze ko Guverinoma ya Congo Kinshasa izakiriza yombi amahirwe yahawe, hanyuma na yo ikagira icyo ikora mu rwego rwo kugera ku mahoro mu gihugu."