Hamenyekanye igitego cyahize ibindi byose mu gikombe cy'isi

Hamenyekanye igitego cyahize ibindi byose mu gikombe cy'isi

Dec 24,2022

FIFA yatangaje ko igitego Richarlison rutahizamu Richarlison wa Brazil yatsinze Serbia mu gikombe cy’isi aricyo cyahize ibindi byose mu bwiza muri iri rushanwa.

Uyu musore w’imyaka 25 ukiniraTottenham yitwaye neza mu gikombe cy’isi kuko basezerewe muri 1/4 atsinze ibitego 3 mu irushanwa.

Uyu musore yatsinze niwe watsinze ibitego 2-0 Brazil yatsinze Serbia mu itsinda bari bahuriyemo harimo n’iki gitego cy’akataraboneka.

Yanatsinze ikindi gitego cyaje mu 10 byiza batsinda 4-1 Brazil yatsinze igihugu cya Koreya y’Epfo muri 1/16 cy’irangiza.

Iki gitego cyabonetse ubwo Vinicius Jr yari ashose umupira uragaruka usanga uyu Richarlison,yikaraga mu kirere atera ishoti rikomeye.

Iki gitego cyatsinze icyo Mbappe yatsinze Argentina ku mukino wa nyuma cyafashije Ubufaransa kwerekeza mu minota 30 y’inyongera.Icyo Aboubakar yatsinze Brazil,icyo Messi yatsinze Mexico.

Hari kandi nicyo neymar Jr yatsinze Croatia mu minota 30 y’inyongera acenze abakinnyi b’inyuma b’iki gihugu nubwo cyaje kwishyurwa na Bruno Petkovic,hanyuma bagasezererwa kuri Penaliti,N’ibindi...

Richarlison yahize abandi mu gutsinda igitego cyiza mu gikombe cy’isi 2022