Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ikomeza inzira mbi yo gutsindwa umusubirizo

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ikomeza inzira mbi yo gutsindwa umusubirizo

Dec 24,2022

Ikipe ya Gasogi United yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku munsi wa 15 wa shampiyona,iba inshuro ya mbere iyitsinze muri shampiyona y’u Rwanda.

Abafana ba Rayon Sports babujijwe kwinjira muri Noheli bari ku mwanya wa mbere,ndetse uba umukino wa 3 wikurikiranya batsinzwe muri shampiyona.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino yugarijwe n’imvune,yatangiye nabi ibura umunyezamu wayo,Hakizimana Adolphe, ku munota wa 15,wagonganye na Rutahizamu wa Gasogi United ahita akurwa mu kibuga.

Hakizimana Adolphe wakomeretse umutwe, yahise yihutanwa kwa muganga hifashishijwe imbangukiragutabara.

Ibi byatumye Hategekimana Bonheur yinjira mu kibuga aramusimbura ndetse bidatinze ku munota wa 30 Onana Willy Essombe ahita nawe akorerwa ikosa ryatumye ahita asimburwa na Paul Were.

Paul Were yahise ahindura umukino ndetse ku munota wa 34 abona amahirwe akomeye ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina atera mu izamu umunyezamu awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 44,Mucyo Didier Junior yazamukanye umupira acomekera abarimo Mbirizi Eric na Paul Were batera amashoti menshi mu izamu rya Cuzuzo ariko umupira birangira uvuyemo.

Rayon Sports yabonye ubundi buryo Rudasingwa Prince atera umutwe umunyezamu arawufata.

Kubera gutinda mu kuvura umuzamu,igice cya mbere vongeyeho iminota 8 yagoye cyane Rayon Sports

Ku munota wa 2 w’inyongera,Malipangou Theodore Christian yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United nyuma yo guca mu rihumye ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Rayon Sports yahise ikanguka hanyuma ku munota wa 6 w’inyongera,Paul Were yazamukanye umupira wenyine acenga ab’inyuma ba Gasogi United, ananirwa gutera umupira ahubwo ashaka kuwuhereza mugenzi we Prince,ukorwaho n’umukinnyi wa Gasogi usanga umunyezamu.

Nyuma y’aho gato Paul Were yongeye kubona ubundi buryo nabwo yanze kwiterera mu izamu ahubwo ahereza mugenzi we upfa ubusa.Igice cya mbere cyahise kirangira.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka kwishyura ndetse ibona amakoloneri menshi atagize icyo ayimarira kuko ubusatirizi bwayo buri ku rwego rwo hasi cyane.

Rayon Sportsyakomeje kwisirisimba imbere y’izamu ari nako abakinnyi bayo bapfusha ubusa umupira by’umwihariko ba rutahizamu.

Ikipe ya Gasogi United yaje kubona uburyo bukomeye ubwo Felicien yari atakaje umupira,rutahizamu wayo wari mu rubuga rw’amahina awutera nabi ufatwa na Bonheur.

Rayon Sports yabonye amakoloneri 11 kuko yageragezaga gusatira cyane Gasogi United ariko ntacyo yayimariye kuko umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0.

Imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda yarangiye AS Kigali ari yo iyoboye andi makipe aho ifite amanota 30, inganya na Kiyovu Sports. Iya gatatu ni APR FC ifite amanota 28, inganya na Rayon Sports na Gasogi United.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0 cyatsinzwe na Muhozi Fred ku munota wa 49.

Gasogi yabanje itsinda Kiyovu, inganya na APR FC none itsinze Rayon Sports.

Uko imikino y’Umunsi wa 15 wa Shampiyona yagenze:

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukuboza 2022

Sunrise FC 2-1 AS Kigali

Musanze FC 1-2 Police FC

Espoir FC 0-1 Gorilla FC

Rwamagana City 2-1 Mukura VS

Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC

 

Ku wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022

Etincelles 1-1 APR FC

Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022

Marines FC 0-1 Kiyovu Sports

Rayon Sports 0-1 Gasogi United

 

Urutonde:

1. AS KIGALI 30 (+14)

2. KIYOVU 30 (+7)

3. APR FC 28 (+8)

4. GASOGI 28 (+7)

5. RAYON SPORTS 28 (+6)

6. MUKURA 23 (+9)

7. ETINCELLES 23 (-1)

8. SUNRISE 22

9. MUSANZE 22

10. GORILLA 21

11. POLICE 21

12. BUGESERA 18

13. RUTSIRO 13

14. RWAMAGANA FC 10

15. MARINES 7

16. ESPOIR FC