Ingabo za EAC zasabye ikindi kintu gikomeye M23 nyuma y'uko yemeye kuva muri Kibumba

Ingabo za EAC zasabye ikindi kintu gikomeye M23 nyuma y'uko yemeye kuva muri Kibumba

  • Ingabo za EAC zashyikirijwe ibirindiro bya Kibumba byari byarigaruriwe n'ingabo za M23

Dec 24,2022

Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba zahawe ibice bya Kibumba na M23, nk’uko byari byemejwe mu masezerano aherutse guhuza Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, i Luanda.

Ibi byakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2020,aho izi ngabo zituruka mu bihugu bitandukanye muri aka karere zasabye M23 gukomeza gutera intambwe mu kuva n’ahandi bigaruriye.

Nyuma yo guhabwa ibice bya Kibumba, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, Gen. Maj Jeff Nyagah, yavuze ko ubu abahunze bakava muri Kibumba bagaruka mu byabo.

Ati “Turakangurira ubuyobozi bwa M23 gukomeza kugaragaza ubushake nk’ubwo bagaragaje uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko uyu ari umusaruro w’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’ingabo ayoboye n’ubwa M23, yemeza ko n’ubwo ibikorwa byo kugarura amahoro muri ibi bice bitoroshye ingabo ayoboye zizakomeza kubaha amategeko mpuzamahanga arengera abari mu bibazo.

Kenya yonyine yohereje abasirikare 900 mu Mujyi wa Goma ndetse ibihugu nka Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi na byo biteganya kuzohereza.