Hahishuwe impamvu Kylian Mbappe atakiniye Cameroon akomokamo nyamara se yarabishakaga cyane

Hahishuwe impamvu Kylian Mbappe atakiniye Cameroon akomokamo nyamara se yarabishakaga cyane

Dec 24,2022

Se wa Kylian Mbappe yahishuye ko mu ntangiriro yifuzaga ko umuhungu we yakinira ikipe y'igihugu ya Cameroon nyamara bikaza kwanga biturutse kw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu.

Uyu mubyeyi avuga ko ari ishema rikomeye gukina mu ikipe y'igihugu. Mu myaka yashize, yegereye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon asaba ko umuhungu we Kylian Mbappe yakinishwa mu ikipe y'igihugu kuko ari ho yifuzaga ko yakinira dore ko ari cyo gihugu cyabo cy'inkomoko.

Gusa ngo umwe mu bayobozi b'iri shyirahamwe icyo gihe yamusabye kwishyura amafaranga y'umurengera kugirango umuhungu we abashe guhabwa umwanya.

Nyuma yo kubona ko aya mafaranga atayabona yahise yandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa arisaba gufata no gukinisha umuhungu we mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Nta kuzuyaza bahise bamufata ndetse abona umwanya wo gukina no kwigaragaza nta n'urumiya bamuciye.

Kylian Mbappe ubwo yabazwaga ku mpamvu atakiniye Cameroon kandi ari yo ababyeyi be bakomokamo nawe yasubiyemo agambo ya se nyuma ahita yemeza ko ari Umufaransa atari umunya - Cameroon.

Yagize ati: "Mu gihe cyashize ubwo nari ntarisobanukirwa neza, Nashatse gukinira Cameroon. Gusa Papa yaciwe amafaranga ya ruswa atagira uko angana kugirango mbashe guhabwa umwana. Nyuma yo kubona ko aya mafaranga nta ho yava twagejeje ikifuzo ku ikipe y'igihugu y'Ubufaransa bahise bamfata nta n'igiceri baduciye. Ubu Cameroon irimo irashaka kumpa ubwenegihugu butari ubwanjye. Njye ndi Umufaransa kandi nzahora ndi we."